Umukandida Wa FPR Ageze i Nyamasheke

Paul Kagame yageze aho agiye kwiyamamariza mu Karere ka Nyamasheke. Ni Akarere agezemo nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu yiyamamarije muri Karere ka Rusizi.

Abayobozi n’abaturage bo muri aka Karere n’abo mu duce duturanye nako bari bazindutse ngo bumve imigabo n’imigambi ya Paul Kagame watanzwe nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Muri Rusizi Kagame yavuze ko ashimira abatuye aka Karere kubera uruhare bagize mu kugarura no kubungabunga umutekano.

Yavuze ko uko umutekano w’u Rwanda wubatse ntawabona aho amenera.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version