Menu
Indimi
Advert

Utuntu n'Utundi

Umukecuru W’Imyaka 100 Aterura Ibilo 150

Yanditswe kuwa

Edith Murway-Traina niwe mukecuru wahize abandi ku isi mu guterura ibyuma biremereye nk’uko Guiness World of Records iherutse kubyemeza.

Tariki 8, Kanama, 2021, nibwo Murway-Traina yujuje imyaka 100.

Yigeze kuba umwarimukazi wa muzika no kubyina.

Yatangiye guterura afite imyaka 91 y’amavuko.

Murway-Traina avuga ko akiri muto yakundaga kujya mu nzu bakoreramo imyitozo ngororamubiri akitoza ariko bisanzwe.
Yabwiye ikinyamakuru Men’s Health ko yatangiye kwitoza guterura amaze kubibona ku bagore bamwe aza gutekereza kubigerageza.

Ati: ” Ubwo nabonaga abandi bagore baterura naratekereje nsanga nanjye nabikora. Naragerageje none narabishoboye.”
Ibyo akora byerekanye ko gushaka ari ugushobora.

Ikindi ni uko uriya mubyeyi yemeza ko atigeze anywa inzoga nyinshi akiri muto, akemeza ko biri mu byarinze imitsi ye n’imikaya kwangirika.

Uko yagendaga aterura niko yatsindiraga ibihembo ndetse ngo iwe ibikombe n’imidari byamubanye byinshi.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement