Umukecuru Yaregeye Rucagu Ko Yahugujwe Isambu Ye N’Akarere Ka Nyamagabe

Boniface Rucagu wigeze kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru  akaza no kuyobora Kimosiyo y’igihugu y’Itorero yabwiye Taarifa ko hari umukecuru uherutse kumugezaho ikibazo cy’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwamuhuguje isambu ye yose.

Uyu mukecuru twamenye ko yitwa Ntawushiragahinda Séraphine.

Rucagu Boniface avuga ko umukecuru wamugejejeho kiriya kibazo batari basanzwe baziranye ahubwo ko hari umuntu wagiriye uriya mukecuru inama yo kugeza ikibazo cye kuri Rucagu kugira ngo azamukorere ubuvugizi.

Ikibazo cy’uriya mukecuru ngo gishingiye ku karengane avuga ko yakorewe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwamwambuye isambu ye yose kandi mu rubanza baburanye urukiko rwaranzuye ko atsinzwe ariko agomba guha Akarere igice cy’isambu ariko Akarere ngo kayifashe yose.

- Advertisement -

Bwana Rucagu amaze kubona kiriya kibazo yagiye kukigeza kuri Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi ngo agire icyo agikoraho.

Ubutumwa bwanditse Boniface Rucagu yahaye Taarifa bukubiyemo ikibazo yagejejweho n’uriya mukecuru wo mu Murenge wa Buruhukiro bugira buti: “Ni koko nagiye kureba Minisitiri ku kibazo cy’umukecuru wo muri Nyamagabe umurenge wa Buruhukiro nk’uko wabyanditse !!!

Abayobozi bamenesheje uwo mukecuru ku rubanza yaburanye n’Akarere baburana isambu, umukecuru aratsindwa noneho mu kurangiza urubanza bafata isambu ye yose kandi baraburanye igice cyayo !!!

 Ubwo rero bandikiye uwo mukecuru ngo nave mu isambu y’Akarere yose aho gufata gusa aho baburanye !!! Uwo mukecuru kandi afite abana 10 ubu akaba yabuze aho yerekera !!Yabuze epfo na ruguru abura hirya abura no hino !!!”

Minisitiri Gatabazi yasezeranyije Rucagu kuzakurikirana iki kibazo

Avuga ko mu butumwa yabonye yohererejwe n’uriya mukecuru hari handitsemo ko uriya mukecuru hari  umuntu bahuye aramuganyira amubwira akarengane ke, noneho uwo muntu aha uwo mukecuru amazina ya Rucagu  na numero ye ya telefoni undi aramwandikira.

Rucagu ati: “Nguko rero uko nagajejweho icyo kibazo…”

Avuga ko ikibazo aherutse kukigeza kuri Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kandi ngo yacyakiriye neza ndetse agishinga umuntu ngo agikurikirane azamuhe raporo kandi vuba.

Meya wa Nyamasheke ati: “ Ntumukagendere mu bujiji bwe…”

Meya wa Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro ati: ” Ntumukagendere mu bujiji bwe…”(Photo Kigali Today)

Taarifa yahamagaye Meya w’Akarere ka Nyamagabe Bonaventure Uwamahoro kugira ngo agire icyo avuga kuri icyo kibazo adusubiza ko uriya mukecuru abeshya kuko ngo urukiko rwanzuye ko isambu ayamburwa.

Ati: “ Ni gute Ntawushiragahinda ashaka kwigarurira umusozi wose? Kuki mushaka kugendera mu bijiji bwe. Ni icyemezo cyafashwe n’urukiko. Muzaze abereke icyo urukiko rwanzuye. Na Rucagu nawe azaze abirebe.”

N’ubwo Meya Uwamahoro avuga ko urukiko rwanzuye ko isambu yose y’uriya mukecuru ayamburwa, uriya mukecuru we yabwiye Boniface Rucagu ko umwanzuro w’urukiko uvuga ko agomba guha akarere ‘igice cyayo.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version