Abatalibani Batangije Intambara Kubatavuga Rumwe Nabo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04, Nzeri, 2021  Ingabo z’Abatalibani zatangije intambara ku barwanyi bashyigikiye umugabo witwa Massoud. Uyu mugabo yigeze gutozwa n’ingabo z’Amerika n’u Bwongereza kugira ngo azafashe mu kurwanya Abatalibani.

Amakuru atangazwa na Reuters avuga ko imirwano yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04, Nzeri, 2021 yabereye mu gace ka Panjshir kari mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru  wa Afghanistan ari wo Kabul.

Ni ko gace konyine Abatalibani batarigarurira.

Mu ntangiriro za Gicurasi, 2021 nibwo intambara yubuye hagati y’abarwanyi b’Abatalibani n’ingabo za kiriya gihugu.

- Advertisement -

Abarwanyi b’Abatalibani batangije imirwano mu byumweru bike byakurikije itangazo rw’uko ingabo z’Abanyamerika zigiye gutangira kuvanwa ku butaka bw’Afghanistan.

Umugaba w’Ingabo za kiriya gihugu witwa General Mohammad Yasin Zia  yigeze kujya kuzisura mu birindiro byazo ngo azitere akanyabugabo ariko ntacyo byatanze kuko Abatalibani bazocyeje igitutu zirahunga.

Umukuru wa Afghanistan nawe yageze aho arahunga, Abatalibani bahita bafata Umurwa mukuru Kabul.

Hagati aho hari amakuru avuga ko igisirikare cya Pakistan cyatangiye kuryamira amajanja kiteguye intambara igihe cyose hagira abavogera ubusugire bwa Pakistan baturutse muri Afghanistan.

Ikindi ni uko ushinzwe iperereza rya gisirikare muri kiriya gihugu yagiye kubonana n’abayobozi bakuru b’ingabo z’Abatalinani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version