Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukinnyi Wa Gasogi Yatawe Muri Yombi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Umukinnyi Wa Gasogi Yatawe Muri Yombi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 October 2024 1:26 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Myugariro wa Gasogi United yatawe muri yombi akurikiranyweho gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we.

Uko bigaragara uyu musore amaze igihe afunzwe kuko yatawe muri yombi taliki 23, Nzeri, 2024 nyuma y’ikirego cy’uko yakoresha ibikangisho ku wo bahoze bakundana.

Umukinnyi wa Gasogi United afite imyaka 24, akaba akekwaho kandi gusebanya, kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.

Ubugenzacyaha bwabwiye itangazamakuru ko uwo mukinnyi( tutavuga amazina kuko atarahamwa n’ibyaha), yakoze ibyo akurikiranyweho mu bihe bitandukanye nyuma yo gutandukana n’uwo bakundanaga.

Ibyo akekwaho ngo yabikoze yihimura kuwo bari basanzwe babanye neza.

Mu ibazwa rye, yemeye ko mu gihe yari akiri kumwe n’umukunzi we hari amafoto yamufashe agaragaza ubwambure ariko bamaze gutandukana akamukangisha kuyashyira hanze kugira ngo undi agire ubwoba maze yemere ko  bakomeza gukundana.

Uwo mukobwa( cyangwa umugore kuko tutazi irangamimerere ye) yanze ibyo yasabwaga nibwo undi yarakaye abishyira ku karubanda, ku mbuga nkorambaga.

Byebereye mu Mudugudu w’Umunara, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, ari naho uwo mukinnyi afungiye.

Ndetse ngo dosiye ye yamaze kugezwa mu Bugenzacyaha taliki 30, Nzeri, 2024 ngo ikurikiranwe.

Amategeko avuga ko ibyaha n’ibihano byo gukangisha gusebanya iyo biguhamye uhanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazaha y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300.

Ibyo bikubiye mu ngingo ya 129 y’itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano.

Kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 35 y’Itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyo gihamye ugikurikiranyweho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni Frw 1 ariko atarenze miliyoni Frw 2.

Gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 34 y’itegeko nimero 60/2018 ryo kuwa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Iyo kiguhamye uhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwihanganiriza abantu bashyira cyangwa bakwirakwiza  amafoto n’amajwi by’urukozasoni kuko ari icyaha, ni yo yaba atari wowe uyarimo.

Ababikora bihimura nabo amategeko arabahana.

Ufata amafoto, amajwi y’urukozasoni cyangwa amagambo agize ibyaha akayashyira ku rukuta rwe  nawe aba akoze icyaha cyo gukwirakwiza ibigize icyaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwihanganiriza abantu bose bakwirakwiza cyangwa bagarura [Reposting] amafuti aba yavuzwe n’abandi biciye ku mbuga nkoranyambaga.

Abakoresha izo mbuga bibukijwe ko bakwiye kureka gushyira hanze amagambo agize ibyaha.

TAGGED:featuredGasogiRIBUbugenzacyahaUbwambureUmukinnyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwandakazi Aravugwaho Umubano Na 50 Cent
Next Article Tshisekedi Arashaka Guhindura Itegeko Nshinga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?