Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukinnyi wa Uganda Washakaga Kwitabira Imikino Olempiki Yatorokeye Mu Buyapani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umukinnyi wa Uganda Washakaga Kwitabira Imikino Olempiki Yatorokeye Mu Buyapani

admin
Last updated: 18 July 2021 11:50 am
admin
Share
SHARE

Umunya-Uganda Julius Ssekitoleko yatorokeye mu Buyapani, asiga yanditse ubutumwa ko agiye gushaka akazi muri icyo gihugu aho gusubira iwaho.

Uyu musore w’imyaka 20 yabuze ku wa Gatanu, nyuma yo kunanirwa kubona itike yo kwitabira imikino Olempiki. Aba mu cyiciro cy’abaterura ibintu biremereye.

Yagombaga gusubira iwabo muri Uganda ku wa 20 Nyakanga, ariko aho kwitegura gutaha ahitamo gutoroka.

Ubuyobozi bwatangaje ko habonetse ibaruwa yanditse avuga ko muri Uganda ubuzima bukaze, ku buryo aho gusubirayo azemera agashakisha akazi mu Buyapani.

Muri yo baruwa Ssekitoleko yashimangiye ko adashaka gusubira muri Uganda, ko ahubwo abo bari kumwe bamupakirira ibintu yari afite bakabyohereza iwabo.

Hari amakuru ko yagaragaye bwa nyuma hafi ya hoteli ikipe ya Uganda icumbitsemo ahitwa Izumisano, mu gace gategerwamo gari ya moshi. Ngo yaje kugura itike ya gari ya moshi yerekeza i Nagoya, ni muri kilometero nibura 200 uvuye aho bari bacumbitse.

Uyu musore ngo bamenye ko yabuze ubwo abandi bakinnyi bajyaga kwipimisha COVID-19, we arabura.

Ubuyobozi na Polisi bwahise butangira kumushakisha, ariko buramubura.

Umuyobozi w’intumwa za Uganda mu mikino Olempiki, Beatrice Ayikoru, yabwiye ibiro ntaramakuru Kyodo ko bakomeje gukorana n’inzego z’ubuyobozi zo mu Buyapani.

Ati “Mu biganiro twagiye tugirana haba muri Uganda no mu Buyapani twagiye kwitsa cyane ku kubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu Buyapani, tukirinda gusohoka mu mwiherero nta ruhushya.”

Mu kwezi gushize abakinnyi babiri ba Uganda basanzwemo COVID-19 bakigera mu Buyapani. Ntabwo bizwi niba uriya wabuze yari muri abo.

Ni bimwe mu bikomeje gusiga icyasha iipe ya Uganda, mu gihe imikino Olempiki izatangira ku wa 23 Nyakanga.

Si ubwa mbere abakinnyi ba Uganda batorokeye mu mahanga, kuko babiri bakina Rugby batorokeye mu mikino ya Commonwealth yabereye muri Scotland mu 2014, baza no guhabwa ubuhungiro.

 

 

 

TAGGED:featuredImikino OlempikiUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukingo Pfizer ‘Rufite Ubushobozi Buke’ Kuri COVID-19 Ya Delta
Next Article Ni Nde Ukwiye Kubazwa Ibura Ry’Ibikoresho Byo Gutwika Imirambo Mu Rwanda?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?