Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yasabye abatuye iki gihugu bose guhaguruka bakarwanya M23 n’u Rwanda kandi bagafasha Leta kwigarurira ibice yanyazwe.
Umuvugizi w’iyo Guverinoma witwa Patrick Muyaya niwe wabisabye mu izina ryayo, asaba n’abanyamakuru bo muri DRC gukorana na Leta mu kurwanya icyo yise ‘isebanya’ no guhindura umwimerere w’ukuri kw’ibihari.
Mu nshingano za Muyaya harimo no kwita ku itangazamakuru.
Muyaya aherutse guha ikiganiro abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we ushinzwe ubuzima witwa Roger Kamba baribwira ko hari ingamba bashyizeho zizatuma buri muturage wese agira uruhare mu kugarura ibice byose DRC yambuwe na M23.
Muri byo harimo ko buri muturage azakoresha icyo afite iwe muri iyo nkundura yo kwirukana abantu bafite imbunda.
Andi makuru azindutse avuga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni ay’uko umusirikari ufite ipeti rya Colonel witwa Le Colonel Alexis Rugabisha yishwe na M23 mu mirwano yabereye ahitwa Mukwija muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Yari umuyobozi wa Brigade ya 12ᵉ brigade mu ngabo za DRC.

Umuvugizi w’ingabo za DRC witwa Général Major Sylvain Ekenge niwe wamubitse mu itangazo yaraye asohoye kuri iki Cyumweru tariki 02, Gashyantare, 2025.
Ekenge yanditse ko urupfu rwa Colonel Rugabisha ari igihombo gikomeye ku gihugu no ku gisirikare by’umwihariko.
Hagati aho i Goma, umutekano n’umutuzo byagarutse mu baturage nyuma y’uko mu Cyumweru gishize ibintu byari bikomeye, amasasu acicikana.
Icyakora Radio Okapi yanditse ko hari amasasu aherutse kumvikana mu bice by’amajyaruguru y’uyu mujyi, bikavugwa ko ari aya bamwe mu basirikare ba DRC cyangwa abarwanyi ba Wazalendo batari bishyikirije M23.
Ku wa Gatandatu tariki 01, Gashyantare, 2025 muri Goma hakozwe umuganda rusange, abaturage bifatanya na M23 kuyisukura bayikuramo ibisigazwa by’amasasu, imirambo n’ibindi biranga ahantu habaye isibaniro ry’intambara.
Hari abacuruzi batangiye gusana amaduka yabo, bashyiraho izindi nzugi n’amadirishya kuko ibya mbere byangijwe na ba rusahuriramunduru.