Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukobwa Wo Muri Jamaica Yatumye Miss Kayibanda Ava Mu Rukundo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umukobwa Wo Muri Jamaica Yatumye Miss Kayibanda Ava Mu Rukundo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 February 2021 3:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yemeje ko urukundo rwe na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata ‘rwahagaze.’

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye mu buryo bw’imbonankubone n’umunyamakuru Ally Soudy wamamaye cyane mu myidagaduro mu Rwanda.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na Ally Soudy, Miss Mutesi Aurore Kayibanda yavuze ku bwe buzima busanzwe, uko yagiye kwiga hanze y’u Rwanda agahagarika muri KIST, urukundo rwe na Egide, Miss Rwanda ndetse n’ibindi.

Yabajijwe n’umunyamakuru niba koko ibintu bimaze iminsi bivugwa ko yatandukanye na Mbabazi Egide byaba ari ukuri, undi mu gusubiza yemeza ko ari byo ndetse ko ‘urukundo rwabo rutakunze buri wese agahitamo guca inzira ye’.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuze ko nta byinshi yavuga ku by’urukundo rwe na Mbabazi Egide ahubwo ko hari igitabo ari kwandika kuzaba kirimo uko amateka ye y’urukundo.

Mu minsi ishize mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yababwiye kumubaza ibibazo bitandukanye bijyanye n’ibyo baba bifuza kumenya kuri we.

Muri abo bose hari abamubajije niba agikundana na Mbabazi Egide. Mu gusubiza iki kibazo yagiye abica ku ruhande, ati “Reka mubaze”.

Undi muntu ukurikira Miss Aurore Kayibanda, yamubajije impamvu atagikurikira Egide Mbabazi kuri Instagram, yongera kumubaza niba koko bagikundana.

Kayibanda na Mbabazi

Mu kumusubiza Miss Aurore Kayibanda yagize ati “Gukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bisobanuye niba abantu bari mu rukundo cyangwa batarurimo?”

- Advertisement -

Umukobwa wo muri Jamaica niwe wakije umuriro…

IGIHE yanditse ko urukundo rwa Aurore Kayibanda na Eginde Mbabazi rwatangiye gukonja muri 2018.

Icyo gihe Aurore yasibye urubuga rwe rwa Instagram ndetse na Egide asiba amafoto y’aba bombi ku munsi w’umunezero wabo ubwo basezeranaga kubana.

Inkuru zakurikiye ibi zose zaganishaga ku kuba baratandukanye ariko bakirinda kwiha amenyo y’abasetsi ahubwo buri wese agasezerera undi mu kinyabupfura.

Biratandukanye imiryango irahendahenda ariko biranga.

Intandaro yo gutandukana hagati y’abo yaturutse ku bwumvikane buke n’umunabi wakuruwe no kuba Mbabazi Egide yaragiriye urugendo muri Jamaica mu 2018, akaza kugirana ibihe byiza n’undi mukobwa Aurore yaza kubimenya rikarema.

Ngo uyu musore yasabye imbabazi biba iby’ubusa kuko n’ubundi ngo Aurore yavugaga ko atari ubwa mbere amubabariye, undi akamubwira ko na we atari shyashya akwiriye gucisha make bagakomeza umubano.

Nyuma bongeye gusa nk’abajijisha bakajya bagaragaza ko bakiri kumwe, ariko nabwo urukundo rukomeza kugenda ruzamo ibibazo ku buryo buri umwe yagiye ananirwa kugeza aho batandukanye.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ni bwo urukundo rwa Mbabazi Egide na Aurore Kayibanda rwatangiye kongera gukemangwa, bamwe batangira kuvuga ko baba baratandukanye.

Iby’urukundo rwabo byibajijweho nyuma y’aho bose nta n’umwe wari ugikurikira undi ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’amafoto bari barashyizeho bahuriyeho bakaba barayasibye.

Ubundi mbere Aurore Kayibanda yakurikiraga umuntu umwe gusa ari we Mbabazi Egide, none ubu nta n’umwe akurikira.

Mbabazi na we yakurikiraga umuntu umwe (ariwe Aurore Kayibanda) none yaretse kumukurikira amusimbuza umwana wa mukuru we witwa Lina Akabibo.

Aba bombi basibye amafoto yose bari bahuriyeho kuri Instagram.

IGIHE iherutse kubaza Mbabazi Egide ku bivugwa ku muryango we, yirinda kugira icyo abivugaho.

Mutesi Aurore Kayibanda na Egide Mbabazi bari bamaze imyaka isaga itanu bakundana.

Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, anambikwa ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco Nyafurika rya muzika, Festival Panafricain de la Musique, mu 2013.

TAGGED:featuredJamaicaMbabaziUmukobwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Virus Y’Ibicurane By’Ibiguruka ‘Yageze Mu Bantu’
Next Article Tshisekedi Yambuye Kabila Ingabo Zamurindaga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?