Umukozi Mu Rukiko Rw’ikirenga Yafatiwe Mu Cyuho Yakira Ruswa

Umwe mu bakozi bo mu Rukiko rw’Ikirenga yafashwe n’abagenzacyaha ari kwakira ruswa ya Miliyoni 1.4 akaba yari ay’ibanze( avance) kugira ngo atangire igikorwa cyo kuzatuma uwo muburanyi atsinda binyuze mu guha umucamanza ruswa.

Uyu mukozi yari  asanzwe ashinzwe ubushakashatsi mu by’amategeko mu Rukiko rw’ikirenga.

Ku rukuta rwa Twitter rwa kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda handitseho ko uriya mugabo yafatiwe mu cyuho.

Ngo yari yijeje uwo muburanyi ko ariya mafaranga ari ayo guha umucamanza  agatsinda urubanza rwe ruri mu bujurire yatsinzwe mbere.

- Kwmamaza -

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko ibyabaye kuri uriya mugabo byagombye kubera abandi isomo ryo kudakoresha ububasha bahabwa n’akazi bakora ngo barenganye abandi.

Ikindi kandi ngo mu Rwanda ubutabera ntibugurwa.

Ati: “ Icyo nakongera ho ni uko dusaba ko abantu birinda kugwa mu mutego wo gushaka kubona serivisi bishyuye kandi ubundi baba bazemerewe n’amategeko.”

Taarifa yamubajije niba ibyaha nka biriya bikunze kugaragara, avuga ko muri iki gihe aribwo biri kugaragara kubera ko bakajije ingamba mu gukurikirana iki kibazo.

Bamwe mu bakora mu butabera barenganya abo bashinzwe kurengera

Haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no mu bacamanza…hose hajya hagaragara abantu bafatwa bakira ruswa kugira ngo ubutabera buhindukizwe buhabwe utabukwiye.

Taliki 25, Gicurasi, 2021, Umugenzacyaha wo mu Karere ka Rusizi yatawe muri yombi akurikiranyweho kwakira ruswa ya Frw 300, 000. Yari akuriye Ubugenzacyaha mu Karere akaba yitwa Jules.

Ku rubuga rwa Twitter rwa RIB icyo gihe handitswe ko  yafashwe yakira ruswa y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300,000frw) kugira ngo afashe gufungura umuntu ufunze akekwaho icyaha cy’ubugome.

RIB ishimira abatanga amakuru kugira ngo ashobore gufatwa, inibutsa ko itazihanganira uwo ariwe wese uzishora muri ruswa kuko ari icyaha kimunga igihugu.

Perezida Kagame aherutse gucyebura ubutabera bw’u Rwanda abusaba gukorera mu nyungu z’abaturage, akavuga ko ubutabera ari rumwe mu nzego zashyizweho kugira ngo zihutishe imanza kandi Abanyarwanda  babone ubutabera budatinze.

Yashimangiye ko kudatanga ubutabera mu gihe gikwiye ari kimwe no kubura ubutabera cyangwa kutabutanga aho bukenewe.

Amategeko agira icyo avuga kuri iki cyaha…

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko KWAKA CYANGWA KWAKIRA INDONKE BIKOZWE N’UFATA IBYEMEZO BY’UBUTABERA CYANGWA UBISHYIRA MU BIKORWA gihanwa N’INGINGO YA 5 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo agihamijwe n’Inkiko ahabwa Igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version