Falcon Golf Club-Muhazi: Aho Wazajya Kwishimana N’Umukunzi Wawe Ku Munsi W’Abakundana

Harabura amasaha iminsi micye ngo abakunda ku isi hose bagirane ibihe byiza ku munsi wahariwe abakundana witwa Saint Valentin. Abakunda umukino wa Golf cyangwa kureba amazi magari bazishimira gusohokera ku kiyaga cya Muhazi ahari ikibuga cy’umukino wa Golf, bawukine kandi babone n’uburyo bwo kuroba ifi yo muri iki kiyaga bayibokereze.

Kuva ku kibuga cy’indege cya Kanombe ujya kuri Falcon Golf Club mu modoka ukoresha iminota 40, ukaba ugeze mu Karere ka Rwamagana ahari kiriya kibuga.

Ikindi cyiza ni uko uwahasohocyeye aba yitegeye amazi, areba uko izuba rirasa cyangwa rirenga ndetse n’inyoni zo ku mazi zitembera hafi aho.

Kugira ikibuga cya Golf ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi ni akarusho.

- Advertisement -

Impamvu ni uko iki kiyaga gikora ku turere dutanu.

Abakundana bazajye kwishimira kuri Muhazi

Nicyo kiyaga cya kabiri mu bunini mu Rwanda kikaza gikurikira ikiyaga cya Kivu.

Abatembereye muri kiriya gice bishimira amahumbezi aterwa n’uko kiriya kiyaga gikikijwe n’imisozi ifite ubutumburuke butandukanye.

Iki kiyaga gikora ku Ntara y’Amajyaruguru( mu Karere  ka Gicumbi), Intara y’i Burasirazuba( Mu Turere twa Kayonza, Rwamagana na Gatsibo) ndetse no ku Mujyi wa Kigali( ku Karere ka Gasabo).

Tugarutse ku byiza byo gusohokera kuri Falcon Golf Club ku munsi w’abakundanye,  abazahasohokera bazahasanga ikibuga cy’umukino wa Golf gifite imyobo icyenda k’uburyo bidakunze kubaho ko hagira ubura uko akina uriya mukino.

Ubuyobozi bwa Falcon Golf Club and Country Club bwasohoye itangazo rivuga ko abazahasohokera bazinjirira ubuntu.

Abashaka gusohokera yo mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakundana bemerewe gutangira kujyayo kuri uyu wa Gatandatu taliki 12, kugeza taliki 14, Gashyantare, 2022, guhera saa mbiri za mu gitondo kugeza saa yine n’igice z’ijoro.

Ni ngombwa kuzirikana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda kwandura COVID-19 yose nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima.

Kuri kiriya kibuga kandi haherutse kubera irushanwa ryiswe Rwanda Summer Golf .

Ni irushanwa ryateguwe n’ikigo kitwa Golf & More LTD.

Icyari kigamijwe kwari ukuzamura ubukerarugendo bukozwe mu rwego rwa siporo muri gahunda tya VISIT RWANDA na TemberURwanda.

Amwe mu mafoto yerekana ubwiza bwa hariya hantu:

Ni ahantu habereye ijisho
Uwahasohokeye arya ifi yirobeye
Ni icyo kunywa kirahari
Kuhasohokanira n’uwo mukundana ntako bisa
Imikindo miremire kandi ibyibushye ituma hagaragara neza
Kubera ko ari hafi y’amazi hahora hatoshye
Izuba rya kiberinka rirenga ku kiyaga cya Muhazi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version