Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umukozi wa FERWAFA Avugwaho Kuba Urucantege Mu Itsinda Ryaherekeje Amavubi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umukozi wa FERWAFA Avugwaho Kuba Urucantege Mu Itsinda Ryaherekeje Amavubi

taarifa@media
Last updated: 03 February 2021 7:17 am
taarifa@media
Share
SHARE

Bamwe mu banyamakuru baherekeje  ikipe y’Amavubi batangaje byinshi ku rugendo rwayo kuva ahagurutse i Nyamata kugera i Douara, ndetse n’imibereho yaranzwe n’igitutu cy’umwe mu bayobozi bari bayoboye itsinda.

Mu kiganiro “Urukiko” gitambuka kuri Radio 10, umunyamakuru waserukiye iki gitangazamakuru yagaragaje ko mu irushanwa ikipe y’igihugu yagiye iyobowe n’umuntu utamenyereye gukorana na bagenzi be by’umwihariko itangazamakuru, bigera aho igitutu cye kinagira ingaruka ku ikipe y’igihugu.

Uyu munyamakuru yavuze ko byatangiye bakiri i Nyamata aho bari bacumbitse muri imwe muri Hotel z’aho ubwo umwe mu banyamakuru yafotoraga umwambaro ikipe y’igihugu yagiye yambaye akawumurika ku mbuga nkoranyambaga ze.

Kankindi Alida Lize, umuyobozi ushinzwe gucunga umutungo muri FERWAFA, yagaragarije uwo munyamakuru ko akoze amakosa yo gushyira hanze uyu mwambaro.

Byakozwe mu buryo bwateje umwiryane hagati ye n’uwo munyamakuru.

Iki kiganiro kibanze cyane ku makosa yaranze uyu muyobozi, yanatumye hari aho ikipe y’igihugu yagiye iba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru wari uhagarariye Radio 10 ati: “Tukigera hano kugira ngo abantu bumve ko umuriro watse umunsi wa mbere tukigera kuri Hotel, Kankindi Alida Lize yaraje aratubwira ngo ‘bambwiye ko mwebwe (abanyamakuru) mudashobotse mwananiranye’.

Kankindi Lize Alida uvugwaho kwibasira abanyamakuru bari baherekeje Amavubi.

Akomeza avuga ko imyitwarire ya Kankindi wari uyoboye itsinda ry’ikipe yaserukiye igihugu muri iri rushanwa hari aho yatumaga abayobozi bagenzi be bakora nabi bikarangira Amavubi agaragara nabi.

Ati “No gusohora urutonde rupfuye rw’abakinnyi babanza mu kibuga byaturutse ku gitutu cy’uyu muyobozi”.

Ibi byose ngo bikaba byarateye ikipe intugunda no kudatuza.

Urugendo rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda rwagarukiye muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gusezererwa na Guinea iyitsinze igitego 1-0.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu ari bwo Amavubi azagaruka i Kigali, ahite ashyirwa mu muhezo w’umunsi umwe kugira ngo hasuzumwe ko nta bwandu bwa virusi ya corona bafite.

https://www.youtube.com/watch?v=w6xsboeSWcs&feature=emb_title

TAGGED:featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Eng. Murenzi Yahunze Ibyo Aregwa
Next Article Prof A. Lyambabaje Uzayobora Kaminuza Y’u Rwanda ‘Yavukiye I Bwami’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?