Benin: Romuald Wadagni Yatorewe Kuba Perezida

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Romuald Wadagni. Ifoto: RFI.

Nk’uko benshi babyemezaga, ubu uwari Minisitiri w’imari n’igenamigambi muri Benin witwa Romuald Wadagni niwe watorewe kuba Perezida wa Repubulika ku majwi 94%.

Wadagni yigeze kuza mu Rwanda yakirwa na Perezida Paul Kagame, icyo gihe yari amuzaniye ubutumwa bw’uwayoboraga Benin ari we Patrice Talon.

Komisiyo y’amatora muri Benin yatangaje ko ijanisha ry’ayo majwi ari iry’agateganyo gusa biragaragara ko aho kugira ngo ayo majwi agabanuke ahubwo ashobora kwiyongera niharamuka hatangajwe ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu.

Ababireba mu buryo bwa hafi bavuga ko n’ubwo Romuald Wadagni yatsinze, ubwitabire bw’abatora bwabaye buto kuko buri kuri 58.78%  nk’uko Sacca Lafia uyobora Komisiyo y’amatora muri Benin yabibwiye Reuters.

Uwari uhanganye na Wadagni mu buryo wavuga ko bufatika witwa Paul Hounkpe yatangaje ko yemeye ibyavuye mu matora, yerura ko yatsinzwe.

Wadagni, w’imyaka 49, asanzwe akunzwe mu gihugu cye kuko abenshi bavuga ko ari we watumye ubukungu bwacyo buzamuka neza mu myaka 10 ishize.

Kimwe mubyo ubuyobozi bwe buzahangana nabyo ni umutekano muke uterwa n’abakora iterabwoba bakorera mu bihugu bituranye n’icye birimo na Burkina Faso.

Kuzamura ubukungu bwa Benin ntibyatumye ubusumbane hagati y’abakire n’abakene muri iki gihugu bugabanuka mu buryo bufatika kuko bigihari cyane, Romuald akazakora uko bishoboka bukagabanuka.

Agiye kuyobora igihugu kandi giherutse kugeragerezwamo coup d’état irapfuba.

Tariki 07, Ukuboza, 2025 abasirikare bagiye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu batangaza ko bafashe ubutegetsi.

Bari bayobowe na na Liyetena-Koroneli Pascal Tigri.

Icyo gihe batangaje ko bahagaritse agaciro k’Itegeko Nshinga kandi ko imipaka yose haba k’ubutaka no mu kirere ifunzwe.

Gusa ntibyatinze baza gukwizwa imishwaro ndetse na Perezida Talon aza kugaragara kuri televiziyo na radiyo by’igihugu avuga ko ameze neza kandi ko inzego z’igihugu zikora uko bisanzwe.

Benin agiye kuyobora ni igihugu giteye gite?

Benin

Benin iherereye muri Afurika y’Iburengerazuba, igahana imbibi na Nigeria (Iburasirazuba), Togo (Iburengerazuba), Burkina Faso (Amajyaruguru y’Iburengerazuba) na Niger (Amajyaruguru)

Umurwa mukuru wemewe ni Porto-Novo ariko umujyi w’ubucuruzi ukomeye ni Cotonou.

Abaturage ba Benin ni miliyoni 12 bavuga Igifaransa n’izindi ndimi gakondo zirimo Fon, Yoruba, n’izindi.

Mbere y’umwaka wa 1975, Benin yitwaga Dahomey nyuma iza kuba ubukoloni bw’Abafaransa kugeza mu mwaka wa 1960 ubwo yigengaga.

Nyuma yaho yanyuze mu bihe bya politiki byaranzwe naza coup détat za gisirikare n’impinduka za politiki mbere yo kuba Repubulika ubu igendera kuri demukarasi n’ubwo ibibazo ba politiki bitabura yo.

Ubukungu bwa Benin bushingiye kuri byinshi birimo ahanini ubuhinzi ngengabukungu bw’ipamba, amavuta y’ibihwagari n’ibindi, gusa iracyari mu bihugu bikiri mu cyiciro cy’ibikennye kurusha ibindi ku isi.

Abenshi mu batuye Benin ni Abakirisitu, hagakurikiraho Abisilamu n’abandi bafite imyemerere gakondo.

Benin igira amahirwe y’uko ikora ku Nyanja ya Atlantique bikayorohereza mu kugerwaho n’ibyo itumiza hanze bitayihenze cyane nk’uko bimera ku bihugu bidakora ku Nyanja.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *