Kuri iki Cyumweru Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwafunze umukozi wa Televiziyo ya ISIBO TV bumukurikiranyeho icyaha cyo gukubitira no gukomerekereza umuntu mu kabari gaherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Uwafashwe yamenyekanye ku izina rya BABU akaba afite imyaka 26 y’amavuko nk’uko RIB ibyemeza.
Ubwo amakuru yatugeragaho, yari afungiye kuri Station ya RIB ku Murenge wa Remera, aho abagenzacyaha bari kumukorera idosiye ngo bayigeze ku bushinjacyaha.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ‘ku bushake’ akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 121 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ugihamijwe n’urukiko agahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ya Frw 500,000 ariko atarenze miliyoni Frw 1,000,000.
Urwego rw’ubugenzacyaha rusaba abantu kugira ubworoherane igihe cyose hari abagize ibyo batumvikanaho.
Basabwa kandi kwegera inzego zibishinzwe zikabafasha kuyavamo kuko aribwo buryo bwiza bwo kwirinda kugwa mu bibazo biremereye bituma bamwe bafungwa.
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ati: “ Kwihanira ntabwo byemewe kuko inzego Leta iba yarashyizeho arizo zishinzwe gukemura cyangwa guhana uwakoshereje undi biciye mu buryo buba bwarateganyijwe”.
Urwego avugira ruvuga ko umuntu wese uzagaragara yica amategeko azabikurikiranwaho kandi ku cyaha icyo ari cyo cyose harimo no gukubita no gukomeretsa.