Clarisse Karasira akundana n’umusore witwa Ifashabayo Sylvain Dejoie akaba asanzwe ari umuyobozi wa kampani yitwa Clarisse Karasira Ltd.
Urukundo rwa Clarisse Karasira na Ifashabayo rwatangiye uyu mukobwa ubwo yakoreraga muri Label ya BossPapa.
Umusore wegukanye Clarisse Karasira yize muri Ghana no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Akazi ke mu by’imyidagaduro kari ako guteguraga ibitaramo harimo ibyiswe ‘Umurage Nyawo’ byo kwibuka Kamaliza na Minani Rwema wamenyekanye mu ndirimbo yise ‘Sur la Terre’.
Ifashabayo afite imyaka 27 ni umuhanga mu bintu byinshi birimo no kumenya kunjiza amatwara mu bantu, bikaba byaratumye aba umwe mu bayobora Diaspora nyarwanda z’ibihugu yabayemo.
Muri iki gihe akorera Banki ya Kigali.
Amakuru dufite yemeza ko umuhanzikazi Clarisse Karasira atwite kandi akaba yitegura kuzajyana n’umugabo we gutura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Ubwo yambikwaga impeta na Ifashabayo Sylvain Dejoie yirinze gutangaza uwayimwambitse.
Kuri Instagram yaranditse ati: “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye. Nashingira he mpakanira iyo Ngabo y’ikirenga?
Clarisse Karasira ari mu bahanzi kazi bakunzwe muri iki gihe n’ubwo ataramara igihe kirekire mu muziki w’Abanyarwanda b’ubu.
Aherutse gusohora indirimbo yise Rutaremara, yagaragayemo Muzee Tito Rutaremara [Karasira] amuririmbira.
Clarisse Karasira yatangiye umuziki muri 2018. Mbere yahoze ari umunyamakuru kuri imwe muri Radio na Televiziyo zikorera mu Rwanda.