Perezida W’Uburundi Yasabye Abarundi Gusaba Imana Ikabafasha Gutsinda COVID-19

Mu ijambo rito yagejeje ku baturage be bari baje mu Misa yabereye kuri Paruwasi ya Murayi kuri iki Cyumweru, Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye Abarundi ko bagomba gusenga Imana ikabafasha mu muhati bashyiraho wo kwirinda COVID-19.

Perezida Ndayishimye yari yaje kumva igitambo cya  Misa nk’uko asanzwe abigenza iyo yabonye umwanya.

Icyorezo  COVID-19 kimaze gufata indi ntera mu Burundi k’uburyo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byategetse ko abakozi bose bo mu Biro bya Perezida Ndayishimiye bagomba kujya bambara agapfukamunwa.

Nta gihe kinini cyari gishize Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu k’ubufatanye na Minisiteri y’ubuzima batangaje ko nta muturage uzongera guhabwa serivisi atambaye agapfukamunwa.

Bateze amatwi Misa
Yari yaje mu Misa na Madamu wa Angelique Ndayishimiye
Padiri ati: ” Nimuhane amahoro ya Kristo”
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version