Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuntu Witwaje Imbunda Yishe Abapolisi Batatu n’Umusivili i Dar es Salaam
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umuntu Witwaje Imbunda Yishe Abapolisi Batatu n’Umusivili i Dar es Salaam

Last updated: 25 August 2021 4:44 pm
Share
SHARE

Polisi ya Tanzania yishe umuntu witwaje imbunda, mu kurasana kwaguyemo abapolisi batatu n’umukozi w’ikigo gishinzwe umutekano, mu murwa mukuru Dar es Salaam hafi na ambasade y’u Bufaransa.

Ni ukurasana kwabaye ku manywa y’ihangu, ubwo umugabo witwaje imbunda yatangiraga kurasa ku bapolisi ku muhanda witiriwe Ali Hassan Mwinyi mu mujyi wa Dar es Salaam, agace ubundi gasanzwe gatuje.

Abantu benshi bahise bakwira imishwaro, abari mu modoka bakazita bakiruka.

Uretse abapolisi batatu bapfuye, batandatu bakomeretse.

Uwo mugabo yaje kuraswa na Polisi, agwa ku muhanda hafi y’amarembo ya mbasade y’u Bufaransa.

Polisi ya Tanzania ikomeje iperereza ku wagabye igitero n’icyo yari agambiriye, ndetse ntiremeza niba icyo gikorwa gofitanye isano n’iterabwoba.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yatangaje ko abantu bane ari bo bitabye Imana, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ndihanganisha Polisi n’imiryango y’abapolisi 3, n’umukozi 1 w’ikigo gishinzwe umutekano cya SGA bavukijwe ubuzima ubwo umuntu witwaje imbunda yagabaga igitero mu gace ka Salenda, Dar es Salaam. Uwo muntu yabashije kugenzurwa, ubu ibintu byahosheje. Ndasaba Polisi kubikoraho iperereza mu buryo bwimbitse.”

Natoa pole kwa Jeshi la Polisi na familia za Askari 3, na Askari 1 wa kampuni ya ulinzi ya SGA waliopoteza maisha baada ya mtu aliyekuwa na silaha kuwashambulia katika eneo la Salenda, Dar es Salaam.
Mtu huyo amedhibitiwa na hali ni shwari. Nawaagiza Polisi kuchunguza kwa kina.

— Samia Suluhu (@SuluhuSamia) August 25, 2021

SGA Security ni ikigo gikomeye gishinzwe umutekano ‘w’ibintu bitandukanye nk’inyubako, muri Tanzania.

Uyu mugabo yishwe na Polisi

 

TAGGED:Dar es SalaamfeaturedPolisiSamia Suluhu HassanTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Ya Canada Yabonye Umurambo Mu Kiyaga, Bikekwa Ko Ari Uw’Umuryarwanda
Next Article Amafoto: Gukingira COVID-19 Byongerewe Imbaraga Mu Turere 18
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwatsinze Uganda Mu Mikino Ya Handball

Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUtuntu n'Utundi

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?