Umuntu Witwaje Imbunda Yishe Abapolisi Batatu n’Umusivili i Dar es Salaam

Polisi ya Tanzania yishe umuntu witwaje imbunda, mu kurasana kwaguyemo abapolisi batatu n’umukozi w’ikigo gishinzwe umutekano, mu murwa mukuru Dar es Salaam hafi na ambasade y’u Bufaransa.

Ni ukurasana kwabaye ku manywa y’ihangu, ubwo umugabo witwaje imbunda yatangiraga kurasa ku bapolisi ku muhanda witiriwe Ali Hassan Mwinyi mu mujyi wa Dar es Salaam, agace ubundi gasanzwe gatuje.

Abantu benshi bahise bakwira imishwaro, abari mu modoka bakazita bakiruka.

Uretse abapolisi batatu bapfuye, batandatu bakomeretse.

Uwo mugabo yaje kuraswa na Polisi, agwa ku muhanda hafi y’amarembo ya mbasade y’u Bufaransa.

Polisi ya Tanzania ikomeje iperereza ku wagabye igitero n’icyo yari agambiriye, ndetse ntiremeza niba icyo gikorwa gofitanye isano n’iterabwoba.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yatangaje ko abantu bane ari bo bitabye Imana, mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Ndihanganisha Polisi n’imiryango y’abapolisi 3, n’umukozi 1 w’ikigo gishinzwe umutekano cya SGA bavukijwe ubuzima ubwo umuntu witwaje imbunda yagabaga igitero mu gace ka Salenda, Dar es Salaam. Uwo muntu yabashije kugenzurwa, ubu ibintu byahosheje. Ndasaba Polisi kubikoraho iperereza mu buryo bwimbitse.”

SGA Security ni ikigo gikomeye gishinzwe umutekano ‘w’ibintu bitandukanye nk’inyubako, muri Tanzania.

Uyu mugabo yishwe na Polisi

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version