Akirangiza kubona ko umwana yari afitanye n’umugore we ukomoka muri Uganda atari we, umunya Israel yishe umugore we umurambo awuta mu musarane.
Polisi ya Uganda ivuga ko uyu mugabo witwa Waeed Taheed yari asanzwe abana n’umugore we baba ahitwa Mpigi. Umugore we yitwaga Monica Nabukenya akaba yari afite imyaka 25 y’amavuko.
Iby’uko yapfuye byatangiye kumenyekana taliki 16, Nyakanga, 2023 nyuma y’uko abaturanyi bashatse Nabukenya bakamubura.
Ibintu bijya gucika muri uru rugo, umugabo( Taheed) yatangiye gukeka ko umugore we amuca inyuma.
Yaje kwigira inama yo kujya gupimisha umwana ngo arebe ko bahuje amaraso.
Uwo mwana afite amezi atandatu y’amavuko.
Itangazo rya Polisi yo mu gace byabereyemo rivuga ko ibisubizo byasohotse byerekanye ko umwana atari uwe.
Yazibiranyijwe n’umujinya arataha ageze iwe asanga umugore nawe yahageze.
Bashyogoranyije ho gato ahita amwica amuta mu musarare arenzaho igitaka.
Nyuma uyu mugabo yaje gufatwa ajyanwa kubazwa.
Polisi yamusabye ko ayijyana iwe, abapolisi bahageze bazibiranywa n’umunuko wumvikanaga ko ari uw’umubiri w’umuntu waboze.
Taheed yeruriye Polisi ko yamwishe amuziza ko yamuciye inyuma amubeshya ko umwana ari uwe kandi atari byo.
Umukuru w’Umudugudu babagamo witwa Richard Ddumba yavuze ko uriya mugabo yabanaga n’umugore we mu buryo butamenywaga na buri wese, icyakora ngo nta rwaserera bateraga.
Ddumba yunzemo ko batangajwe kandi bababazwa n’uko ubwicanyi bwaje kubaho bapfa ko umwana atari uwabo bombi kandi umugabo ari ko yabikekaga.
Ku rundi ruhande, uriya mugabo ukomoka muri Israel yari yaregereye ubuyobozi arabaganiriza ababwira ko yifuza gatanya.
Ndetse ngo yari yarandikiye n’Urukiko abisaba.
Urukiko rwatinze kumusubiza kugeza ubwo yafataga umwanzuro wo kwica umugore we Monica Nabukenya.
Bivugwa ko ashobora kuba yaramwishe hagati yo ku wa Kane no ku wa Gatanu mu Cyumweru gishize.