Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yohereje Indege Z’Intambara Mu Kirere Cyegereye Uburusiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yohereje Indege Z’Intambara Mu Kirere Cyegereye Uburusiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2023 8:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika bwahaye uburenganzira indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-22 ngo zigurukire mu kirere gituranye n’Uburusiya mu rwego rwo kububuza gukomeza kukivogera.

Umuyobozi mukuru mu ngabo z’Amerika witwa Gen Michael “Erik” Kurilla yavuze ko Amerika yasanze itakomeza kurebera imyitwarire y’Uburusiya kuko igaragaza kudashyira mu gaciro no kwanduranya.

Gen Kurilla avuga ko ibyo Moscow ikora ari ibintu biteje akaga, bishobora gutuma intambara ivuka iturutse ku mibare mike yakozwe n’Uburusiya.

Uyu musirikare mukuru avuga ko Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bashaka amahoro kandi bazaharanira ko atsimbatara, ariko ko hari umurongo uba utagomba kurengwa.

Indege zo mu bwoko bwa F-22 ziri mu zikomeye Amerika ifite kugeza ubu.

Iyo zitari mu kazim, inyinshi ziba ziparitse mu kigo cy’ingabo z’Amerika  zirwanira mu kirere kiri i Langley muri Leta ya Virginia .

Umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere zikorera mu Burayi witwa Lt. Gen. Alex Grynkewich yavuze ko indege zoherejwe mu kirere cy’Uburusiya ari zimwe mu zisanzwe ziba mu Burayi; ahari ibirindiro by’ingabo z’Amerika.

CNN ivuga ko indege z’Uburusiya zimaze igihe zivogera ikirere kitari icyazo, cyane cyane igikikije Syria.

Aha ngo niho zikunze gusatira iz’Abanyamerika.

Si muri Syria gusa kuko indege z’Abarusiya zitembera no mu kirere cy’ibihugu byinshi bigize Uburasirazuba bwo Hagati.

Abanyamerika bavuga ko imyitwarire y’abatwara indege z’intambara z’Uburusiya iteje akaga kubera ko ibuza Amerika n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza gucungira hafi abarwanyi ba Al Qaeda bakorera muri kiriya gice bihaye izina rya Da’esh.

TAGGED:AmerikaBurayifeaturedIkirereIndegeIntambaraUburusiya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Equity Bank Yaguze 90% Bya Cogebanque
Next Article Nyanza: Umwana Yamize Agapfundikizo K’Ikaramu Karamwica
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Ubukungu

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?