Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyabigwi Wa Rayon Yarokowe No Kuba Yari Azwi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Umunyabigwi Wa Rayon Yarokowe No Kuba Yari Azwi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2025 9:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Murangwa Eric Eugène wahoze ari umunyabigwi mu mupira w’amaguru muri Rayon Sports.
SHARE

Murangwa Eric Eugène wahoze ari umunyabigwi mu mupira w’amaguru muri Rayon Sports avuga ko amahirwe yagize akarokoka ari uko yari akunzwe muri iriya kipe, abicanyi ‘bakamwihorera’.

Mu buhamya bw’uyu munyabigwi wakiniye Rayon Sports ari umunyezamu ukomeye, avuga ko atishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ‘abikesha ko yari umwe mu bari bazwi kandi bakunzwe’.

Gusa hari benshi batagize amahirwe nk’aye kandi bari bazwi cyane urugero rukaba umunyamakuru w’imikino witwa Viateur Kalinda.

Kurokoka muri ubwo buryo byeretse Murangwa ko gukina umupira w’amaguru ari impano ishobora gukiza nyirayo haba mu rwego rw’ubukungu ndetse ikamuvana no mu mage.

Byatumye atekereza uko yagira uruhare mu kuzamura impano z’abana ariko ‘mu bundi buryo’.

Ubwo buryo ni ukwandika inyandiko ikubiyemo izo yise indangagaciro z’umupira w’amaguru mu bana bato, Rwanda Values Curriculum.

Mu mwaka wa 2010, yagize igitekerezo cyo gushinga Umuryango utari uwa Leta awita ‘Ishami Foundation’ wo guhuriza hamwe abana bakigishwa gukina umupira w’amaguru bakanigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 .

Icyo gihe nibwo yaboneyeho no kwandika imfashanyigisho yise ‘Rwandan Values Curriculum’, ikubiyemo uko umwana yakwigishwa amateka y’u Rwanda binyuze no mu gukina umupira w’amaguru.

Paji zayo zisobanura uko umwana akwiriye gutozwa umupira w’amaguru ariko mu rukundo na bagenzie be, nta vangura cyangwa urundi rwikekwe urwo ari rwo rwose.

Handitsemo ko mu gihe umutoza w’abana akoresha imyitozo, akwiye kubaha igihe kingana na 20% cyo kubasobanurira akamaro ko gukina n’impamvu yo koroherana mu gihe bakina, hanyuma indi 80% igaharirwa imyitozo.

Ikindi ni uko, nk’uko yabisobanuriye UMUSEKE, bikwiye ko abana bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, bakabaza ibyo batumva ariko nanone bakaba ari bo bishakira ibisubizo ku bibazo byabajijwe.

Ibyo bibaha uburyo bwo gusangira ibitekerezo, bamwe bakigira ku bandi.

Mu nteganyanyigisho ye, Murangwa avuga ko umutoza afite inshingano zo kwereka umwana ko we n’umutoza bashobora gukosa ariko bikaba byiza kurushaho mu gihe buri wese yigiye ku makosa agakora ibyiza kurushaho.

Abatoza kandi babuzwa kuvangura abana mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa ku mpamvu baba bashingikirijeho iyo ari yo yose.

Eugène Murangwa yavutse tariki 09, Ugushyingo, 1975, akaba yari umunyezamu wa Rayon Sports.

Yavukiye muri Rwamagana y’ubu icyo gihe yari Komini Rutonde.

Mu mwaka wa 1997, ubwo yari yajyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi gukina muri Tunisia yaje kwaka ubuhungiro, ajya kuba mu Bwongereza ariko abanje kuba mu Bubiligi.

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu 35 bo mu muryango we.

Mu mwaka wa 1998 yahawe igihembo cyavuye mu bwami bw’u Bwongereza kiswe MBE/the Queen’s New Year’s Honours ashimirwa uruhare yari afite mu bukangurambaga bugamije kwigisha abana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kwirinda ko yazongera kubaho.

TAGGED:AbanaAmaguruJenosideRayonUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Abapolisi Bafunzwe Bazira Gushima M23 Bakoresheje WhatsApp
Next Article Kicukiro: Yasabwe Kujyana N’Abandi Kwibuka Ati: ‘ Ntibindeba’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

APR FC Yongeye Gutesha Rayon Igikombe Na Miliyoni Nyinshi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Mu Rwanda

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kirehe – Polisi Yarashe Uherutse Kwica Umumotari Akamwambura Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?