Murangwa Eric Eugène wahoze ari umunyabigwi mu mupira w’amaguru muri Rayon Sports avuga ko amahirwe yagize akarokoka ari uko yari akunzwe muri iriya kipe, abicanyi ‘bakamwihorera’.
Mu buhamya bw’uyu munyabigwi wakiniye Rayon Sports ari umunyezamu ukomeye, avuga ko atishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ‘abikesha ko yari umwe mu bari bazwi kandi bakunzwe’.
Gusa hari benshi batagize amahirwe nk’aye kandi bari bazwi cyane urugero rukaba umunyamakuru w’imikino witwa Viateur Kalinda.
Kurokoka muri ubwo buryo byeretse Murangwa ko gukina umupira w’amaguru ari impano ishobora gukiza nyirayo haba mu rwego rw’ubukungu ndetse ikamuvana no mu mage.
Byatumye atekereza uko yagira uruhare mu kuzamura impano z’abana ariko ‘mu bundi buryo’.
Ubwo buryo ni ukwandika inyandiko ikubiyemo izo yise indangagaciro z’umupira w’amaguru mu bana bato, Rwanda Values Curriculum.
Mu mwaka wa 2010, yagize igitekerezo cyo gushinga Umuryango utari uwa Leta awita ‘Ishami Foundation’ wo guhuriza hamwe abana bakigishwa gukina umupira w’amaguru bakanigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 .
Icyo gihe nibwo yaboneyeho no kwandika imfashanyigisho yise ‘Rwandan Values Curriculum’, ikubiyemo uko umwana yakwigishwa amateka y’u Rwanda binyuze no mu gukina umupira w’amaguru.
Paji zayo zisobanura uko umwana akwiriye gutozwa umupira w’amaguru ariko mu rukundo na bagenzie be, nta vangura cyangwa urundi rwikekwe urwo ari rwo rwose.
Handitsemo ko mu gihe umutoza w’abana akoresha imyitozo, akwiye kubaha igihe kingana na 20% cyo kubasobanurira akamaro ko gukina n’impamvu yo koroherana mu gihe bakina, hanyuma indi 80% igaharirwa imyitozo.
Ikindi ni uko, nk’uko yabisobanuriye UMUSEKE, bikwiye ko abana bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, bakabaza ibyo batumva ariko nanone bakaba ari bo bishakira ibisubizo ku bibazo byabajijwe.
Ibyo bibaha uburyo bwo gusangira ibitekerezo, bamwe bakigira ku bandi.
Mu nteganyanyigisho ye, Murangwa avuga ko umutoza afite inshingano zo kwereka umwana ko we n’umutoza bashobora gukosa ariko bikaba byiza kurushaho mu gihe buri wese yigiye ku makosa agakora ibyiza kurushaho.
Abatoza kandi babuzwa kuvangura abana mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa ku mpamvu baba bashingikirijeho iyo ari yo yose.
Eugène Murangwa yavutse tariki 09, Ugushyingo, 1975, akaba yari umunyezamu wa Rayon Sports.
Yavukiye muri Rwamagana y’ubu icyo gihe yari Komini Rutonde.
Mu mwaka wa 1997, ubwo yari yajyanye n’ikipe y’igihugu Amavubi gukina muri Tunisia yaje kwaka ubuhungiro, ajya kuba mu Bwongereza ariko abanje kuba mu Bubiligi.
Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu 35 bo mu muryango we.
Mu mwaka wa 1998 yahawe igihembo cyavuye mu bwami bw’u Bwongereza kiswe MBE/the Queen’s New Year’s Honours ashimirwa uruhare yari afite mu bukangurambaga bugamije kwigisha abana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no kwirinda ko yazongera kubaho.