Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Amiss Cedric

Amiss Cedric usanzwe ari Kapiteni wa Kiyovu Sports yahagaritswe imikino ibiri kandi yamburwa umwambaro wa Kapiteni kubera imyitwarire idahwitse nk’uko ibaruwa imugenewe ibivuga.

Uyu mugabo ukomoka mu Burundi yandikiwe n’ubuyobozi bwa Kiyovu ko nyuma y’uko, ku wa Mbere w’iki Cyumweru asimbujwe mu mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Al Merreikh 2-0 atabyishimiye bituma akubita bagenzi be igitambaro cy’ubukapiteni, biba bibaye inshuro ya kabiri yitwara nabi.

Perezida wa Kiyovu Sports witwa Nkurunziza David yandikiye Cedric Amiss ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports Club bumwandikiye bugira ngo bumumenyeshe  ko ahagaritswe imikino ibiri ku mpamvu z’amakosa yamugaragayeho.

Muri iyo baruwa hari ahagira hati: “Bwana Amiss Cedric, dushingiye ku myifatire idakwiriye wagaragaje kuwa 21, Ugushingo, 2025 ubwo ikipe ubereye kapiteni yakinaga na Gasogi United ndetse no kuwa 24, Ugushyingo, 2025 mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports Club yakiraga Al Marrikh, ubwo wafashe igitambaro kiranga umuyobozi uyoboye abandi mu kibuga (Brassard) ukayijugunya hasi imbere y’umutoza, ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana…

Dushingiye kandi ko imyitwarire nk’iyo idakwiriye umuyobozi, by’umwihariko umukinnyi w’umunyamwuga nkawe, tukwandikiye tukumenyesha ko guhera uyu munsi utakarijwe ikizere wagiriwe nk’umuyobozi uyobora abandi mu kibuga bityo ukaba utakiri kapiteni wa Kiyovu Sports Club.”

Iyo baruwa ikomeza ivuga ko uyu mukinnyi  ahagaritswe imikino ibiri (2) ikurikirana ariko ikanungamo ko agomba gukora imyitozo nk’uko biri mu masezerano y’akazi afitanye na Kiyovu Sports Club.

Ubwo yabazwaga kuri myitwarire ya Amiss Cedric, nyuma y’umukino wa Al-Merrikh, umutoza Haringingo Francis yavuze ko bizaganirwabo bigakemirirwa imbere mu ikipe.

Ubwo kandi ibi bibaye mu gihe Kiyovu Sports itegura umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona izakina  na Gorilla FC kuri uyu wa Kane saa kumi nimwe z’umugoroba kuri Kigali Pélé Stadium.

Abanyamakuru ba siporo bavuga ko muri rusange uyu mukinnyi agira imyitwarire myiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version