Umunyamakuru Isheja Sandrine Butera Yahawe Inshingano Zo Kuyobora RBA

Uwari umunyamakuru kuri Radio Kiss FM Sandrine Isheja Butera yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Yungirije Barore Cleophas.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024 niryo ryabitangaje.

Niyo nama y’Abaminisitiri ya mbere yahurije hamwe Guverinoma yari iherutse kurahira.

Ku myaka 35 y’amavuko, Sandrine ni umunyamakuru, Umuhuza mu bitaramo, ‘MC, Umukangurambaga, ‘Motivational Speaker’, atwara imodoka zo mu masiganwa akagira Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu byijyane n’Uburinganire, umuco n’Iterambere.

Yari asanzwe ari umunyamakuru ukunzwe kuri Radio ‘Kiss Fm’ .

Mu bandi bahawe inshigano harimo Beatrice Cyiza wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Mukandutiye Speciose na Francis Karemera bahawe inshigano zo kwinjira mu bagize Inama y’Inararibonye.

Clarisse Munezero we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, mu gihe Antoine Marie Kajangwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version