Umunyamakuru Manirakiza Théogène Yitabye Urukiko

Nyiri  ikinyamakuru Ukwezi Manirakiza Théogène kinafite Umuyoboro wa Youtube witwa Ukwezi TV kuri uyu wa Kabiri taliki 24, Ukwakira, 2023 yitabye urukiko ku nshuro ya mbere ngo amenyeshwe ibyo aregwa agire n’icyo abivugaho.

Ubugenzacyaha bwamufashe bumukekaho icyaha cya ruswa, bumukorera idosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha, nabwo buyishyikiriza urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Biteganyijwe ko urubanza rwe rutangira saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri.

Ku ikubitiro, RIB yatangaje  ko Manirakiza yafatiwe  mu cyuho yakira ruswa ya Frw 500.000  ngo adatangaza inkuru.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version