Umunyamakuru Nkundineza Yasabiwe Gufungwa Imyaka 10

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Jean Paul Nkundineza gufungwa imyaka icumi akazanatanga ihazabu ya miliyoni Frw 5. Bumurega gukwirakwiza ibihuha no guhohotera utanga amakuru ku byaha.

Ubwo yaburanaga ku bujurire ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu Ugushyingo, 2023 Nkundineza yavuze ko ibyo yavuze kuri Miss Jolly Mutesi bikamuviramo ibyaha byatumye ubu ari mu rukiko yabitewe n’amarangamutima.

Yavuze ko yemera ko ibyo yavuze bidakwiye ariko ko yari akwiye guhanwa n’Urwego rwigenzura rw’abanyamakuru aho kujyanwa mu nkiko.

Ikindi cyavugiwe muri iryo buranisha ni uko Miss Jolly Mutesi ari we ubwe witangiye ikirego kandi ngo si ubwa mbere amureze.

Umwunganira icyo gihe yavuze ko umukiliya we adakwiye gufungwa by’agateganyo ahubwo yagombye kuburana ari hanze.

Umushinjacyaha we icyo gihe yareruye avuga ko uwo yaregaga agomba gufungwa kuko ari umunyabyaha, iyi mvugo ikaba yaramaganywe n’umwunganira kuko icyo gihe Jean Paul Nkundineza atari yahamwe n’ibyo aregwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version