Abanya Lebanon Bazakorera Mu Rwanda Imurikabikorwa Rinini Ku Buhinzi

Icons and field on background. Concept of smart agriculture and modern technology

Mu mezi atanu ari imbere mu Rwanda hazabera imurikabikorwa ry’ibikoresho n’ikoranabuhanga mu buhinzi ryateguwe n’abanya Lebanon.

Ni imurikabikorwa  MINAGRI ivuga ko rizagirira akamaro abakora uyu mwuga binyuze mu kungurana ubumenyi n’abandi bazaryitabira.

Iri murikabikorwa ryateguwe n’ikigo mpuzamahanga kitwa International Fairs and Promotions, IFP, gisanzwe gikorera muri Burasirazuba bwo Hagati mu bihugu bya Lebanon, Iraq, Qatar, Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Misiri.

N’ubwo  basanzwe bategura inama cyangwa imurikabikorwa ku bintu bitandukanye, kuri iyi nshuro barateganya gutangiriza mu Rwanda imurikabikorwa ku buhinzi kandi bisanzwe bizwi ko ubuhinzi ari umukenyero ubworozi bukaba umwitero.

- Kwmamaza -

Jean Claude Ndorimana ushinzwe iterambere ry’ubworozi  wari uhagarariye MIinisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu kiganiro cyatangarijwemo iby’iri murikabikorwa yavuze ko ubwo rizaba ryatangiye, rizaba uburyo ku Banyarwanda bwo kuganira na bagenzi babo bakorera ubuhinzi ahandi kugira ngo barebe niba ntacyo babigiraho.

Ati: “ Bizaba ari amahirwe ku bahinzi kubera ko bazatuzanira abafatanyabikorwa bafite ibikoresho bitandukanye, abo bazaza kumurika bazaba bafite ibikoresho bitandukanye kandi bazanye ibigo binini”.

Yemeza ko abo bahinzi b’ahandi bazaha bagenzi babo bo mu Rwanda ubumenyi butandukanye bwo kubafasha gutegura ibihingwa kuva bikijya mu murima kugeza bisaruwe bikaribwa.

Margrete Jibril uyobora ishami ry’Ikigo  IFP mu Rwanda avuga ko bahisemo gutangiriza iri murikabikorwa mu Rwanda kubera intambwe rwateye mu gutegura inama, amamurikagurisha n’amamurikabikorwa kandi rukaba rutekanye.

Avuga ko mu bazitabira ririya murikabikorwa harimo abasanzwe ari abahanga mu bikorwa bitandukanye by’ubuhinzi birimo no kuhira bya kijyambere.

Jibril avuga ko ibiganiro bizaba hagati y’abateguye ibyo bazamurika n’abazaza kubireba bizagirira akamaro buri ruhande.

Avuga kandi ko iri murikabikorwa ngarukamwaka ku nshuro ya mbere rizitabirwa n’abandi bagera ku 100 ariko ko mu gihe kiri imbere baziyongera.

Frank Murangwa ushinzwe iyamamazabikorwa mu kigo nyarwanda gishinzwe gutegura inama mpuzamahanga,  Rwanda Convention Bureau, avuga ko u Rwanda rwishimira abaza barugana kuko bigira uruhare mu kuzamura amadovize rwinjiza.

Nk’uko bisanzwe bigenda, ngo kwakira igikorwa nka kiriya bifasha mu guha abantu akazi, bakinjiza amafaranga, hoteli zikabona ayo zihemba abo zikoresha.

Ririya murikagurisha ryiswe Rwanda Agrofood 2024 Exhibition and Conference rikazabera mu Rwanda hagati y’italiki 20 n’italiki 22, Kanama, 2024 muri Kigali Convention Center.

Abatanze ibiganiro muri iyi nama iteguza iri murikabikorwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version