Perezidansi ya Amerika yemeye ko, mu buryo butari bwateguwe, hari umunyamakuru wohererejwe uburyo bita ‘link’ bwo kwinjira mu itsinda ryo ku rubuga bita ‘Signal’ rwarimo abayobozi bakomeye muri Amerika baganira ku gitero Amerika yateguraga ku Aba Houthis bo muri Yemen.
Umunyamakuru washyizwemo ni umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru The Atlantic witwa Jeffrey Goldberg, uyu akavuga ko yagize atya abona bamwoherereje link byanditse ko ayihawe n’Umujyanama wa Donald Trump mu by’umutekano witwa Michael Waltz.
Trump we yavuze ko atazi iby’iryo tsinda ryaganiriwemo ibyo gutera Yemen, gusa yemera ko yizera neza ko ibyo Visi Perezida we JD Vance akora biciye mu mucyo kandi bitabangamira inyungu za Amerika.
Iyo mvugo kandi niyo na Vance avuga ko afite abo mu Biro bye.
Aba Demukarate bo bavuga ko ibyabaye ari agahomamunwa kuko batumva ukuntu ubutegetsi bwa Donald Trump butinyuka gusangiza umuntu amakuru atamureba kandi akomeye kuri urwo rwego.
Senateri Chris Paluzio yabwiye Ikinyamakuru Axios ko akimenya iby’iyo nkuru yumvise umusatsi ‘umworosotseho’.
Undi witwa Antony Zucker yabwiye BBC ko ibyabaye byerekana urugero ubutegetsi bwa Trump bujenjekera ibintu bikomeye.
Urubuga nkoranyambaga Signal ni rumwe mu zizewe mu guhanahaniramo amakuru mu buryo butekanye.
Bamwe bavuga ko rukoze nk’urundi rwitwa Telegram uretse ko Signal ari iy’Abanyamerika n’aho Telegram ikaba iy’Abarusiya.
Signal ni iy’ikigo Signal Technology Foundation, ikaba yaratangiye gukora mu mwaka wa 2014.
Niyo Abanyamerika bakomeye bakunda kuganiriramo ibikomeye kubera ko bayizera kurusha WhatsApp.
Abanyamakuru nabo bakunda kuyikoresha kubera imiterere y’akazi kabo.
Jeffrey Mark Goldberg uvugwaho kumenya ikiri mu nda y’ingoma ni umunyamakuru ukomeye muri Amerika, ukunze gukurikirana cyane ibibera hirya no hino ku isi.
Ikinyamakuru The Atlantic ayobora cyatangiye gukora mu mwaka wa 1857.