Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyamakuru Yiciwe Mu Kazi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umunyamakuru Yiciwe Mu Kazi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 February 2023 9:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Free picture (News cameraman) from https://torange.biz/news-cameraman-2687
SHARE

Muri Leta ya Florida muri Amerika haravugwa inkuru y’umugizi wa nabi warashe umunyamakuru amusanze aho yari yaje gufatira amashusho y’ahabereye ubwicanyi bwakozwe n’uwo wamurashe.

Umugabo uvugwaho ubwo bwicanyi yari yabanje kurasa umugore aramwica arangije arahunga.

Nyuma yaje kugaruka hahandi yakoreye icyaha ahasanga umunyamakuru wari waje gufata amashusho y’ibyahabereye aramurasa nawe arapfa.

Yahiciye n’umwana w’imyaka icyenda.

Hagati aho Polisi yo mu gace ka Orange byabereyemo ivuga ko hari umusore witwa Keith Melvin Moses watawe muri yombi akekwaho buriya bwicanyi.

Ukekwaho buriya bwicanyi afite imyaka 19 y’amavuko.

Umunyamakuru wishwe yari asanzwe akorera ikinyamakuru kitwa Spectrum News 13.

Yazanye na mugenzi we ufata amashusho( camera operator) arabarasa  yica umunyamakuru akomeretsa ‘cameraman.’

Yahise akomereza mu rugo ruri hafi aho arasa umugore yahasanze amurasana n’umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda.

Bajyanywe kwa muganga ariko umwana biranga arapfa.

Abapolisi bavuga ko uwafashwe basanze n’ubundi ari inkozi y’ikibi kuko mu idosiye ye harimo ibyaha byo kwiba, gukangisha abantu intwaro  n’ubundi bugizi bwa nabi.

Polisi kandi ivuga ko yaba umunyamakuru cyangwa abandi bishwe ku nshuro ya kabiri, nta n’umwe ufite aho ahuriye n’ubwicanyi bwari bwabanje.

TAGGED:AmerikaKurasaUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyemari Mironko ‘Yatutse’ Urukiko
Next Article CAF Yemeye Stade Ya Huye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?