Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Arasifuza Umukino Wa ¼ cya CHAN
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Umunyarwanda Arasifuza Umukino Wa ¼ cya CHAN

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2023 9:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyarwanda akaba n’umusifuzi mpuzamahanga witwa Uwikunda Samuel yahawe gusifura umukino wa ¼ wa CHAN 2022 uri buhuze Ghana na Niger ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Mutarama 2023.

Imikono ya CHAN iri kubera muri Algeria, ariko igize ¼ yatangiye gukinwa ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Mutarama 2023.

Ikipe ya Algeria ni yo yabaye iya mbere yakatishije itike nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire igitego 1-0.

Iya kabiri ni Sénégal yatsinze Mauritania igitego 1-0.

Imikino iri bube kuri uyu wa Gatandatu irahuza Madagascar yakira Mozambique saa 18:00 n’aho Niger ize gukina na Ghana saa 21:00 z’ijoro.

Uyu mukino niwo uri buyoborwe n’Umunyarwanda Uwikunda Samuel.

Arafatanya na Mutuyimana Dieudonné n’Umunya-Seychelles, Hensley Danny Petrousse nk’abasifuzi bo ku ruhande.

Abandi basifuzi bari kuri Stade Complexe Olympique d’Oran ni uwa kane ushinzwe kugenzura ibikorwa by’abandi bari gukorana, Umunyafurika y’Epfo Abongile Tom na Rodrigue Menye Mpele wo muri Cameroun.

Komiseri w’uriya mukino ari aba ari Boussairi Boujlel wo muri Tunisie naho Umuhuzabikorwa w’Abasifuzi ni Mustapha Slaoui ukomoka muri Maroc.

Mu mikino ya mbere ya ¼, Aimen Mahious niwe watumye Algeria kugera muri ½ itsinze Côte d’Ivoire.

Uwikunda Samuel yahawe kuyobora CHAN nyuma y’iminsi mike agiriwe icyizere cyo gusifura Imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ‘CAF Champions League 2023’.

Umukino azabanza gusifuramo muri iri rushanwa  ni uzahuza Coton Sport na Mamelodi Sundowns, ziri mu itsinda rya Kabiri rizatangira gukina tariki ya 17 Gashyantare 2023.

Kuri uyu mukino azafatanya n’Abanyarwanda Mutuyimana Dieudonné, Karangwa Justin na Ruzindana Nsoro.

Si ku nshuro ya mbere agiye gusifura muri iri rushanwa kuko yasifuye CAF Champions League na CAF Confederation Cup mu 2021, ndetse anasifura Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Mauritanie.

TAGGED:CHANfeaturedImikinoUmunyarwandaUmusifuzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yahirikiye Se Mu Musarane Wa Metero 20
Next Article Israel: Barindwi Biciwe Mu Isinagogi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?