Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Ernest Rwamucyo Yatorewe Kuyobora Inama Y’Ubutegetsi Ya UNICEF
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyarwanda Ernest Rwamucyo Yatorewe Kuyobora Inama Y’Ubutegetsi Ya UNICEF

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2024 7:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, yaraye itoye Umunyarwanda Ernest Rwamucyo ngo abe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango.

Ni inshingano asimbuyeho  umunya Denmark kazi witwa Christina Markus Lassen wari umaze umwaka kuri izi nshingano.

Rwamucyo yavuze ko azakora uko ashoboye agakomeza guteza imbere gahunda y’uko Buri Mwana Akwiye Ibyiza, ikaba gahunda yo kurwanya igwingira, imibereho mibi cyangwa ihohoterwa bikorerwa abana hirya no hino ku isi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimirwa umuhati bishyira mu kwita ku mibereho myiza y’abana.

Kimwe mu byo UNICEF Rwanda iherutse gushyiraho mu kuzamura imibereho y’abana ni gahunda y’igi rimwe kuri buri mwana kandi buri munsi.

Iyo gahunda igamije ko abana bakura barya amagi bikabarinda kugwingira.

Mu Rwanda kubona igi ntibigoye nko kubona amata cyangwa inyama byo guha abana kuko ubworozi bw’inka buhenda kurusha ubw’inkoko.

Rwamucyo kandi asanzwe ari we uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye aho yagejeje impapuro zimwerera izi nshingano kuri Antonio Guterres taliki 07, Ukuboza, 2023.

Mbere y’izi nshingano yabanje guhagararira u Rwanda mu Buyapani, akabifatanya no kuruhagararira muri Malaysia, Philippines na Thailand.

Ni imirimo yakoraga guhera mu mwaka wa 2020.

Hagati y’umwaka wa 2013 n’umwaka wa 2020 yari ahagarariye u Rwanda mu Buhinde, akabifatanya no kuruhagararira muri Sri Lanka na Bangladesh.

Guhera mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa  2013, yahagarariye u Rwanda mu Bwongereza no muri Irleand.

Hagati aho kandi yakoze imirimo itandukanye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amajyambere ku cyicaro cyaryo muri New York, aba umujyanama mu by’iterambere n’igerwaho ry’intego z’iterambere z’ikinyagihumbi bitanga Millennium Development Goals akora n’indi mirimo muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi hagati y’umwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2006.

Twavuga kandi ko Erenst Rwamucyo yigeze gushingwa igenamigambi mu buyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi, icyo gihe hari mu mwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2004.

Hari n’izindi nshingano yujuje mu bihe n’ahantu hatandukanye.

This morning, Amb @ErnestRwamucyo was elected as President of @UNICEF_Board

🇷🇼 is deeply honored by the trust bestowed upon it by the Board members and eagerly anticipates collaborative efforts #ForEveryChild
Congratulations to @Denmark_UN, for a successful year 2023 pic.twitter.com/ydqGWDdeEe

— Mission of Rwanda UN 🇷🇼 (@RwandaUN) January 10, 2024

TAGGED:AbanafeaturedRwamucyoRwandaUNICEF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda Bagiye Muri Gabon Gushaka Aho Bashora Imari
Next Article U Rwanda Ruri Kureshya Ba Mukerarugendo Benshi Mu Burayi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?