Umunyarwanda Ernest Rwamucyo Yatorewe Kuyobora Inama Y’Ubutegetsi Ya UNICEF

Inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, yaraye itoye Umunyarwanda Ernest Rwamucyo ngo abe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’uyu muryango.

Ni inshingano asimbuyeho  umunya Denmark kazi witwa Christina Markus Lassen wari umaze umwaka kuri izi nshingano.

Rwamucyo yavuze ko azakora uko ashoboye agakomeza guteza imbere gahunda y’uko Buri Mwana Akwiye Ibyiza, ikaba gahunda yo kurwanya igwingira, imibereho mibi cyangwa ihohoterwa bikorerwa abana hirya no hino ku isi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimirwa umuhati bishyira mu kwita ku mibereho myiza y’abana.

- Kwmamaza -

Kimwe mu byo UNICEF Rwanda iherutse gushyiraho mu kuzamura imibereho y’abana ni gahunda y’igi rimwe kuri buri mwana kandi buri munsi.

Iyo gahunda igamije ko abana bakura barya amagi bikabarinda kugwingira.

Mu Rwanda kubona igi ntibigoye nko kubona amata cyangwa inyama byo guha abana kuko ubworozi bw’inka buhenda kurusha ubw’inkoko.

Rwamucyo kandi asanzwe ari we uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye aho yagejeje impapuro zimwerera izi nshingano kuri Antonio Guterres taliki 07, Ukuboza, 2023.

Mbere y’izi nshingano yabanje guhagararira u Rwanda mu Buyapani, akabifatanya no kuruhagararira muri Malaysia, Philippines na Thailand.

Ni imirimo yakoraga guhera mu mwaka wa 2020.

Hagati y’umwaka wa 2013 n’umwaka wa 2020 yari ahagarariye u Rwanda mu Buhinde, akabifatanya no kuruhagararira muri Sri Lanka na Bangladesh.

Guhera mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa  2013, yahagarariye u Rwanda mu Bwongereza no muri Irleand.

Hagati aho kandi yakoze imirimo itandukanye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amajyambere ku cyicaro cyaryo muri New York, aba umujyanama mu by’iterambere n’igerwaho ry’intego z’iterambere z’ikinyagihumbi bitanga Millennium Development Goals akora n’indi mirimo muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi hagati y’umwaka wa 2004 kugeza mu mwaka wa 2006.

Twavuga kandi ko Erenst Rwamucyo yigeze gushingwa igenamigambi mu buyobozi bukuru bwa FPR Inkotanyi, icyo gihe hari mu mwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2004.

Hari n’izindi nshingano yujuje mu bihe n’ahantu hatandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version