Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yirukanwe Muri Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyarwanda Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yirukanwe Muri Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 October 2021 8:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’Amerika byatangaje ko Amerika yambuye ubwenegihugu umugabo wari wariyise Peter Kalimu, ariko amazina ye ari  Fidele Twizere. Bivugwa ko byakozwe nyuma y’uko hari ibimenyetso bifatika byerekana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabaga muri Amerika yiyoberanya.

Hari inyandiko  zabonetse zishinja Peter Kalimu uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’aho yari atuye  ndetse ngo nyuma yo kubica yagize n’uruhare mu kubasahura no kubasenyera.

Mu rukiko ariko Kalimu yarabihakanye.

Ubusabe bwo kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’Amerika bwashingiwe ku ngingo y’uko yabuhawe nyuma yo kubeshya amazina ye akiyita Peter Kalimu kandi ari Fidele Twizere.

Yabeshye n’itariki yavukiye .

Igihe cyose yamaze ashaka ubwenegihugu bw’Amerika ,Fidele Twizere ntiyigeze ahingukiriza inzego z’abinjira n’abasohoka ko ariya ari yo mazina ye nyakuri, ahubwo yatsimbaraye kuri Peter Kalimu.

Abasabye ko yamburwa ubwenegihugu bw’Amerika bavugaga ko kuba yarahishe inzego amazina ye nyakuri byatumye zitamumenya neza ngo zimukurikiraneho Jenoside yasize akoreye Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo yabazwaga niba nawe yemeranya n’umutimanama we ko yabeshye inzego, Kalimu yarabyemeye ndetse yemera ko akwiye kwamburwa buriya bwenegihugu.

Ibi byorohereje ubutabera bw’Amerika mu Karere ka Western District muri New York, butegeka ko uriya mugabo agomba kuba yavuye muri Amerika bitarenze tariki 01, Ugushyingo, 2021.

Mu mwaka wa 2018 habaye urundi rubanza, Kalimu ahamwa n’icyaha cyo kubeshya umwirondoro we

Umushinjacyaha mukuru wungirije by’agateganyo witwa Brian M.Boynton yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitazaba na rimwe icumbi ry’abanyabyaha.

Kubeshya umwirondoro we byatumye uwiyise Kalimu ashobora kuba muri Amerika atuje kandi ahabwa ibyo umuturage wemewe muri Amerika agenerwa na Leta.

Ariko nk’uko Abanyarwanda babiciyemo umugani  ngo’ umuntu ahunga ikimwirukankana ariko ntahunga ikimwirukamo,’ Fidele Twizere wari yariyise Peter Kalimu yaje kuvumburwa n’inzego z’Amerika.

Itangazo ryo mu Bushinjacyaha bukuru bw’Amerika rivuga ko ubu noneho Twizere agomba kujya ku mugaragaro akagaragara, ibyo yakoze byose bikajya ku karubanda kandi mu mazina ye bwite, atari ayo yafindafinze.

TAGGED:AbatutsiAmerikafeaturedJenosideUmunyarwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za DRC Zirivuga Ibigwi
Next Article Ikindi Gisasu Cyishe Abana Babiri Muri Uganda, Umwe Arakomereka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kenya: Abantu 12 Baguye Mu Mpanuka Y’Indege

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Ibyinshi Mu Byaranze Amateka Y’u Rwanda Bibitswe N’Abarukolonije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Byaba Byagenze Gute Ngo Amerika Ihagarike Gukorana Na Israel?

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Arabie Saoudite: Kagame Azatanga Ikiganiro Ku Umutekano Mu By’Ubukungu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

Kigali: Bafatanywe Udupfunyika 617 Tw’Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Andi makuruMu RwandaUbuzima

Inzoga Z’Inkorano Zikomeje Kwangiza Ubuzima Bw’Abanyarwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?