Umunyarwanda Ukekwaho Uruhare Muri Jenoside Yirukanwe Muri Amerika

Ibiro by’Umushinjacyaha mukuru w’Amerika byatangaje ko Amerika yambuye ubwenegihugu umugabo wari wariyise Peter Kalimu, ariko amazina ye ari  Fidele Twizere. Bivugwa ko byakozwe nyuma y’uko hari ibimenyetso bifatika byerekana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabaga muri Amerika yiyoberanya.

Hari inyandiko  zabonetse zishinja Peter Kalimu uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’aho yari atuye  ndetse ngo nyuma yo kubica yagize n’uruhare mu kubasahura no kubasenyera.

Mu rukiko ariko Kalimu yarabihakanye.

Ubusabe bwo kugira ngo yamburwe ubwenegihugu bw’Amerika bwashingiwe ku ngingo y’uko yabuhawe nyuma yo kubeshya amazina ye akiyita Peter Kalimu kandi ari Fidele Twizere.

- Advertisement -

Yabeshye n’itariki yavukiye .

Igihe cyose yamaze ashaka ubwenegihugu bw’Amerika ,Fidele Twizere ntiyigeze ahingukiriza inzego z’abinjira n’abasohoka ko ariya ari yo mazina ye nyakuri, ahubwo yatsimbaraye kuri Peter Kalimu.

Abasabye ko yamburwa ubwenegihugu bw’Amerika bavugaga ko kuba yarahishe inzego amazina ye nyakuri byatumye zitamumenya neza ngo zimukurikiraneho Jenoside yasize akoreye Abatutsi mu Rwanda.

Ubwo yabazwaga niba nawe yemeranya n’umutimanama we ko yabeshye inzego, Kalimu yarabyemeye ndetse yemera ko akwiye kwamburwa buriya bwenegihugu.

Ibi byorohereje ubutabera bw’Amerika mu Karere ka Western District muri New York, butegeka ko uriya mugabo agomba kuba yavuye muri Amerika bitarenze tariki 01, Ugushyingo, 2021.

Mu mwaka wa 2018 habaye urundi rubanza, Kalimu ahamwa n’icyaha cyo kubeshya umwirondoro we

Umushinjacyaha mukuru wungirije by’agateganyo witwa Brian M.Boynton yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitazaba na rimwe icumbi ry’abanyabyaha.

Kubeshya umwirondoro we byatumye uwiyise Kalimu ashobora kuba muri Amerika atuje kandi ahabwa ibyo umuturage wemewe muri Amerika agenerwa na Leta.

Ariko nk’uko Abanyarwanda babiciyemo umugani  ngo’ umuntu ahunga ikimwirukankana ariko ntahunga ikimwirukamo,’ Fidele Twizere wari yariyise Peter Kalimu yaje kuvumburwa n’inzego z’Amerika.

Itangazo ryo mu Bushinjacyaha bukuru bw’Amerika rivuga ko ubu noneho Twizere agomba kujya ku mugaragaro akagaragara, ibyo yakoze byose bikajya ku karubanda kandi mu mazina ye bwite, atari ayo yafindafinze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version