Umunyarwanda ‘Yakoze Uruganda’ Rukora Inzoga Itemewe

Mu karere ka Nyagatare haherutse gufatirwa umuturage witwa Phocus Nkurikiyingoma ukurikiranyweho gushinga uruganda rukora inzoga itujuje ubuziranenge yise Umuneza. Litiro 1400 bamusanganye barazimennye.

Uyu muturage asanzwe atuye mu kagari ka Gahurura mu Murenge wa Rukomo.

Umuvugizi  wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Nkuriyingoma yari amaze ibyumweru birenga bibiri akora kiriya kinyobwa  kandi nta byangombwa  afite  bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge(RSB).

Nk’uko bikunze kugenda kenshi, abaturage nibo bahaye Polisi amakuru y’uko uriya mugabo akora kiriya kinyobwa, bituma Polisi itangira kubikurikirana.

- Advertisement -

CIP Twizeyimana yagize ati: “  Gufatwa kwa Nkuriyingoma kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batubwiye ko bamaze iminsi babona za moto zijya mu gipangu uriya mugabo yakoreragamo zigakurayo ibintu batazi. Twahise dutegura igikorwa cyo kumufata.”

Avuga ko  Nkuriyingoma yafatiwe ahantu  mu gipangu  kiri ahantu hadakunda kugera abantu  mu rwego rwo kwihisha ubuyobozi.

Yavuze ko ibintu uriya mugabo yavangavangaga akora kiriya kinyobwa n’uburyo yabikoraga bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abakinywa.

Ati:  “ Nkuriyingoma amaze gufatwa yavuze ko mu gukora kiriya kinyobwa(Umuneza) yacaniraga amazi agashyiramo Tangawizi, isukari ikaranze yabaye ikivuge, Ubuki n’indi misemburo. Yarangiza akabibika ahantu(agatara)  nyuma y’iminsi 3 agashyira mu macupa ya Pulasitike akajya kubiranguza mu bakiriya be.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko ruriya ruvange rw’ibintu akoramo iriya nzoga bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu wabinyoye, cyane ko nta nzego z’ubuzima cyangwa urwego  rw’Igihugu rutsura ubuziranenge rwabipimye ngo zimwemerere gucuruza icyo kinyobwa.

Polisi ivuga ko uriya mugabo iyo yarangizaga gukora kiriya kinyobwa  yajyaga kuzicuruza  mu Karere ka Gatsibo na Kayonza.

Ibinyobwa bya Nkuriyingoma byahise bimenwa nawe ajyanwa mu buyobozi bw’umurenge acibwa amande hakurikijwe amategeko ndetse n’aho yakoreraga harafungwa.

Urwego rw’Igihugu rutsura ubuzirange(RSB) rukangurira abantu kujya bihutira kumenyekanisha ibyo bagiye gukora mbere y’uko bijya ku isoko kugira ngo uru rwego rusuzume  ko  icyo kinyobwa cyangwa ikiribwa kitazagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

RSB ivuga ko amwe mu mabwiriza agomba kugenderwaho harimo nko  kugaragaza izina ry’igicuruzwa, kugaragaza aho gikorerwa, kugaragaza ingano yacyo (litiro cyangwa Mililitiro), kugaragaza ibipimo by’imisemburo wakoresheje, itariki y’igihe icyo gicuruzwa kizatakariza agaciro n’igihe cyakorewe, amabwiriza yo kubika icyo gicuruzwa n’uko gipfunyikwa n’ibindi bitandukanye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version