Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Yashinzwe Kuyobora UN Muri Madagascar
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umunyarwanda Yashinzwe Kuyobora UN Muri Madagascar

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 March 2025 1:29 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Anthony Ngororano yagizwe Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Madagascar. Ngororano, mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye, yakoze byinshi mu nzego zo hejuru haba mu Rwanda no mu Muryango w’Abibumbye.

Yigeze no kuba Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Umunyamabanga Mukuru wa UN witwa Antonio Guterres niwe wamushinze guhagararira uyu Muryango muri Madagascar.

Izi nshingano yazitangiye mu buryo bweruye tariki 01, Werurwe, 2025.

Hari nyuma y’ibiganiro hagati ya UN n’ubuyobozi bwa Madagascar kugira ngo Ngororano azatangire imirimo ye byaramaze kumvikanwaho n’igihugu azakoreramo.

Amakuru y’izo nshingano nshya Antony Ngororano yahawe,  avuga  ko muri rusange amaze imyaka 20 mu nshingano zitandukanye za UN n’izo mu bikorera ku giti cyabo.

Yayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) muri Kenya ariko mbere y’aho yari Intumwa y’iri shami muri Mauritania.

Yageze muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika avuye kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Akanama k’Inama y’Ubutegetsi mu Biro by’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe abaturage (UNFPA) i New York, USA.

Na mbere y’aho yakoze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) ahagarariye iri shami muri Haїti.

Ngororano afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Iterambere ry’ubukungu no mu mibanire mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya East Anglia na Kaminuza ya Sussex zo mu Bwongereza.

Afite kandi impamyabumenyi mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh muri Ecosse.

TAGGED:featuredMadagascar. IshamiNgororanoUmunyamabangaUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Igiye Guhagarika Inkunga Ya Gisirikare Yahaga Ukraine
Next Article Nakoze Amakosa Menshi, Ariko Ubu Narize-Ariel Wayz
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?