Anthony Ngororano yagizwe Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Madagascar. Ngororano, mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye, yakoze byinshi mu nzego zo hejuru haba mu Rwanda no mu Muryango w’Abibumbye.
Yigeze no kuba Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Umunyamabanga Mukuru wa UN witwa Antonio Guterres niwe wamushinze guhagararira uyu Muryango muri Madagascar.
Izi nshingano yazitangiye mu buryo bweruye tariki 01, Werurwe, 2025.
Hari nyuma y’ibiganiro hagati ya UN n’ubuyobozi bwa Madagascar kugira ngo Ngororano azatangire imirimo ye byaramaze kumvikanwaho n’igihugu azakoreramo.
Amakuru y’izo nshingano nshya Antony Ngororano yahawe, avuga ko muri rusange amaze imyaka 20 mu nshingano zitandukanye za UN n’izo mu bikorera ku giti cyabo.
Yayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) muri Kenya ariko mbere y’aho yari Intumwa y’iri shami muri Mauritania.
Yageze muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika avuye kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Akanama k’Inama y’Ubutegetsi mu Biro by’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe abaturage (UNFPA) i New York, USA.
Na mbere y’aho yakoze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) ahagarariye iri shami muri Haїti.
Ngororano afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu Iterambere ry’ubukungu no mu mibanire mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya East Anglia na Kaminuza ya Sussex zo mu Bwongereza.
Afite kandi impamyabumenyi mu bukungu yakuye muri Kaminuza ya Edinburgh muri Ecosse.