Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyarwanda Yatorewe Kuyobora Abanyamategeko ‘Muri Afurika’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umunyarwanda Yatorewe Kuyobora Abanyamategeko ‘Muri Afurika’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 June 2025 3:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Me Nkundabarashi Moїse
SHARE

Uwo ni Me Moїse Nkundabarashi usanzwe uyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda,  Rwanda Bar Association, watorewe kuba Visi Perezida w’Abavoka mu Burasirazuba bwa Afurika basanzwe bari mu ihuriro rigari ry’abo banyamwuga muri Afurika.

Ihuriro Nyafurika ry’Abanyamategeko ryitwa the Pan African Lawyers Union (PALU), Nkundabarashi akazakora imirimo ye guhera mu mwaka wa 2025 kugeza mu mwaka wa  2028.

Uyu munyamategeko avuga ko natangira inshingano azashyira imbaraga mu kurushaho kubaka ubunyamwuga muri bagenzi be binyuze mu kungurana nabo ubunararibonye, haba imbere mu bihugu binyamuryango no mu rwego nyambukamipaka.

Yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko kimwe mubyo we na bagenzi be bashinzwe, ari ugushyiraho imikoranire mishya no kunoza isanzweho.

Ati: “ Inshingano zanjye nshya ni ugukora ubuvugizi kugira ngo umwuga wacu urushaheho kumenyekana mu kamaro umariye ubutabera, kubakira ubushobozi bagenzi bacu, gutuma akazi kacu gahuza n’imiterere y’imico n’imigenzo y’Abanyafurika ariko byose bigashingira k’ukubahiriza amategeko”.

I Abidjan muri Côte d’Ivoire niho yaraye atorewe mu Nteko rusange ya 15 y’abanyamategeko bagize PALU.

Ni inteko yatangiye tariki 25 irangira kuri uyu wa Gatanu tariki 27, Kamena, 2025.

Uwo mwanya awusimbuyeho Umunya Ethiopia witwa Tewodros Getachew Tulu, we akaba yabaye Perezida w’iri huriro na Perezida wa Komite Nshingwabikorwa yaryo.

Abandi bazakorana na Me Moїse Nkundabarashi ni Umunya Centrafrique witwa Djerandi Laguerre Dionro, Umunya Afurika y’Epfo witwa Womba Silumbu Kankondo na Koffi Sylvain Mensah Attoh wo muri Togo.

Uretse kuba ari umuhanga mu mategeko, Nkundabarashi avuga Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.

TAGGED:featuredIhuriroNkundabarashiUmuhangaUmunyamategeko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Museveni Yafashe Impapuro Zimwemerera Kwiyamamariza Manda Ya Karindwi
Next Article Amerika Yikomye M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?