Umunyarwandakazi Yashinzwe Kuyobora Amashami Ya UN Muri Liberia

Christine N.Umutoni yahawe inshingano zo kuyobora amashami yose y’Umuryango w’Abibumbye akorera muri Liberia.

Amazina ye yagejejwe ku Nama ya Guverinoma ya Liberia irayemeza, ubu yatangiye imirimo.

Yari asanzwe ari umuhuzabikorwa w’amashami ya UN  mu birwa bya Maurices na Seychelles.

Yigeze kuyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNDP, muri Eritrea.

- Advertisement -

Si mu Eritrea yayoboye UNDP gusa kuko no muri Zimbabwe yarabikoze,

Mu bihe bitandukanye, yahagarariye u Rwanda mu Bubiligi, mu Buholandi, muri Luxembourg, mu  Bumwe bw’u Burayi, i Vatican ndetse no muri Uganda

Christine N.Umutoni yigeze kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ubukungu n’imibereho myiza.

Yakoze n’izindi nsingano mu gushyiraho politiki z’iterambere ry’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version