Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umunyemari Ushakishwa n’u Rwanda Yitabaje Urukiko Rukuru Rwa Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Umunyemari Ushakishwa n’u Rwanda Yitabaje Urukiko Rukuru Rwa Kenya

Last updated: 01 March 2022 2:08 pm
Share
SHARE

Umushoramari Nathan Lloyd Ndung’u ukomoka muri Kenya yitabaje Urukiko rukuru rw’icyo gihugu, arusaba guhagarika icyemezo cyo kuba yakoherezwa mu Rwanda no gutesha agaciro ubusabe bwa polisi mpuzamahanga busaba ko afatwa.

Uyu mugabo unafite ubwenegihugu bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika yafashwe ku wa 31 Mutarama avuye muri icyo gihugu, ageze i Nairobi muri Kenya.

Ashakishwa ngo arangize igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu yakatiwe adahari n’inkiko zo mu Rwanda mu 2012, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburiganya.

Ni ibikorwa bifitanye isano n’umudugudu ugezweho yubakaga mu karere ka Gasabo wiswe Green Park Villas, binyuze mu kigo DN International Ltd yashinze.

Uyu mugabo aheruka kurekurwa n’urukiko by’agateganyo atanze ingwate ya miliyoni 1 y’amashilling ya Kenya, ni ukuvuga nibura miliyoni 8.7 Frw.

Ikinyamakuru Business Daily cyo muri Kenya cyanditse ko Ndung’u yitabaje Urukiko rukuru, avuga ko ifatwa rye ritakurikije amategeko, ahubwo ari ugukoresha nabi ububasha.

Yavuze ko ari ku gitutu cy’u Rwanda, ku buryo ashobora gufungwa ndetse akanicwa.

Mu 2010 nibwo DN International yatangije umushinga wo kubaka inzu zisaga 50, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni 75 Frw. Wagombaga gutwara miliyoni $6,2 kuri hegitari umunani.

Ba nyirazo barimo abahise bamuha amafaranga, bagombaga kubona izo nzu bitarenze impera z’uwo mwaka. Nyamara warangiye hubatswe izitageze ku 10.

Nathan Lloyd yaje gutabwa muri yombi, ariko aza kurekurwa kugira ngo aburane ari hanze. Yahise ahunga igihugu mu 2011, atangira gushakishwa na Interpol.

Yasize uwo mushinga utarangiye, ntiyanishyura KCB Bank yamuhaye inguzanyo, abamugemuriye ibikoresho by’ubwubatsi kugeza no ku bakozi bo hasi nk’abazamu, abayede, abafundi n’abandi abakoraga imirimo iciriritse.

KCB Bank yahise ifatira izo nzu zitarangiye ishaka kugaruza miliyari 1.5 Frw zayo, abandi basigaye bishyize hamwe barega DN International basaba indishyi ya miliyoni 780Frw.

Mu 2020 urukiko rwemeje ko DN International iseswa, imitungo yayo ikagurishwa kugira ngo hishyurwe imyenda yayo.

Mu ibaruwa uyu mushoramari yandikiye Urukiko rukuru, yavuze ko ikibazo cyo kubaka no kugurisha inzu za DN International cyari mbonezamubano, none cyahinduwe nshinjabyaha.

Yavuze ko imyenda yari afite yishyuwe, ndetse ngo amasezerano yagenaga uko izishyurwa yasinywe ku wa 22 Kanama 2012 na DN International na Guverinoma y’u Rwanda, ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera.

Ni mu gihe ngo yatangiye gushakishwa na Interpol ku wa 24 Gashyantare 2012, mbere cyane y’uko impande zombi zumvikana ku buryo bwo kwishyura muri Kanama 2012.

Kwemeranya ku bijyanye no kwishyura ngo byagombaga gutesha agaciro ibikorwa byo kumushakisha, ku buryo ubu adakwiye kuba afatwa.

TAGGED:featuredInterpolNathan Lloyd Ndung’u
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya Igiye Gusubukura Ibiganiro Na Uganda Ku Bucuruzi Bw’Amata
Next Article Belarus Nayo Yateye Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Imwe Mu Makipe Yo Muri Sudani Yikuye Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Umunyarwanda Uterura Ibiremereye Kurusha Abandi Agiye Kuruhagararira Mu Misiri

Uburundi, Ububiligi, DRC, Amerika… -Nduhungirehe Asobanura Uko U Rwanda Rubanye Nabyo

Kamala Harris Aracyashaka Kuba Perezida Wa Amerika 

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

You Might Also Like

Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Ubuyobozi Bw’Ihuriro Rw’Ubukungu Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

PM Nsengiyumva Yabwiye Abanyamerika Icyo u Rwanda Rukora Ngo Rutere Imbere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?