Ni inkuru yazindutse yabaye kimomo mu binyamakuru byo mu Buhinde nyuma y’uko abantu basanze imodoka itezemo ibisasu ihagaze hafi y’umuturirwa w’umukire wa mbere mu Buhinde witwa Mukesh Ambani. Byavuzwe ko Umuyobozi mukuru w’Ishami rya Polisi y’u Buhinde rishinzwe ubugenzacyaha ari we uri inyuma y’uwo mugambi.
Umuherwe Mukesh Ambani yari aherutse gutangiza umushinga wo kubaka umuturirwa muremure cyane mu gace ka Bombay, uyu mushinga ukaba waratumye hasenywa inzu nyinshi zari muri ako gace.
Ni umuturirwa muremure k’uburyo umuntu uri mu bilometero byinshi awubona.
Iby’uko Umuyobozi wa Polisi ishinzwe gukurikirana abanyabyaha ari we wihishe inyuma ya kiriya gitero, byatangajwe nyuma y’iperereza ryatangiye tariki 25 Gashyantare, 2021.
Abantu babonye iriya modoka yahagaritswe hafi y’uriya muturirwa uri ku muhanda witwa Carmichael.
Ni umuturirwa utuwemo n’abo mu muryango w’aba Ambani.
Muri iriya vatiri basanzemo ibiturika bifite ibilo 2.5 by’ikinyabutabire kitwa gélinite.
Ikinyamakuru cyo mu Buhinde kitwa Hindoustan Times kivuga ko kugeza ubu umuherwe Ambani n’abo mu muryango we bari babanye neza n’ubutegetsi bw’u Buhinde kandi bimaze igihe kirekire.
Mukesh Dhirubhai Ambani ni umukire cyane k’uburyo muri iki gihe ari we mukire wa mbere mu Buhinde no muri Aziya yose.
Ni umukire wa 10 ku isi akaba afite umutungo wa miliyari $ 83.1.