Derek Chauvin wahoze ari umupolisi mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yajuririye urukiko nyuma yo guhamwa no kwica umwirabura George Floyd, agakatirwa gufungwa imyaka 22 n’igice.
George Floyd yishwe n’umupolisi muri Gicurasi umwaka ushize ubwo yageragezaga kumufata akamwambika amapingu, ariko amupfukama ku ijosi mu gihe cy’iminota hafi icumi kugeza ananiwe guhumeka.
Floyd yashinjwaga gukoresha inote ya $20 y’inyiganano.
Urwo rupfu rwateje impagarara muri Amerika no mu bihugu byinshi ku Isi, ruzamura amajwi menshi y’abamagana ivanguraruhu n’ubwicanyi bikomeje gukorerwa abirabura kandi ntihagire ubibazwa.
Mu bujurire bwe, Derek Chauvin yagaragaje ikibazo ku ngingo 14 z’urubanza yaciriwe ku wa 25 Kamena n’urukiko rwo muri Leta ya Minnesota.
Kuva icyo gihe yari afite iminsi 90 yo kujurira, abikora habura amasaha make ko irangire.
Mu byo yagaragaje ko byirengagijwe n’urukiko rwa mbere harimo ko rwanze guhindura aho yaburanishirizwaga kandi yabisabye, rwanga ubusabe bwo gusubika urubanza ndetse rwanga gutandukanya abacamanza n’abandi bantu basanzwe mu gihe bamaze baburanisha urubanza rwe.
Ikindi ngo byasaga n’aho urubanza rwe rwamaze gucibwa kandi ari bwo rugitangira.
Yanavuze ko urukiko rwa mbere rwakoze amakosa ubwo rwemereraga Morries Hall wari kumwe na Floyd mu ijoro yapfuyemo, kudatanga ubuhamya mu rukiko.
Ni mu gihe uruhande rwa Chauvin rwatekerezaga ko ubuhamya bwe bwafasha mu kumvikanisha ko icyatumye Floyd ahita apfa ari ukubera gukoresha ibiyobyabwenge n’ubuzima bwe butari bwifashe neza.
Icyo gihe n’imodoka barimo, Floyd ari we utwaye, ubwo yasakwaga yasanzwemo ibiyobyabwenge.