Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umupolisikazi N’Abapolisi Bose Bakora Akazi Kamwe-DIGP Namuhoranye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umupolisikazi N’Abapolisi Bose Bakora Akazi Kamwe-DIGP Namuhoranye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 September 2021 6:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa( Operations), DIGP Felix Namuhoranye ubw o yarangizaga inama y’Ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi b’u Rwanda yavuze ko muri rusange, Polisi y’u Rwanda iha abapolisi bayo bose akazi itarobanuye ku gitsina.

DIGP Namuhoranye yabivuze nyuma y’uko Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Jeannette Bayisenge yari aherutse gutangaza ko ‘hakiri ibibazo bishingiye ku myumvire yo guheza abagore ntibashobore kugaragaza ubushobozi bwabo.’

Ubwo yatangizaga ririya huriro ku wa Kabiri tariki 21, Nzeri, 2021Prof Bayisenge yavuze ko kiriya kibazo  kigaragara mu bijyanye no gufata ibyemezo no mu yandi mahirwe.

Yasabye ko ibyo bibazo byazaganirwaho muri ririya huriro hagashakwa umuti ufatika uzafasha abagore kugera ku ntego zabo bagatanga kurushaho umusanzu wabo ku iterambere ry’Igihugu.

Prof Jeannette Bayisenge

Ubwo yarangiza inama y’abagize ririya huriro, DIGP Namuhoranye yavuze ko akazi k’abapolisi b’u Rwanda kadashingira ku gitsina runaka ‘ahubwo abapolisi bose bafatwa kimwe bitagendeye ku gitsina runaka.’

Yagize ati: “Abagore batanga umusaruro mwiza muri Polisi kandi buri mupolisi afite inshingano yo gufasha mugenzi we mu kazi ka buri munsi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyurko n’umuco ushinzwe umuco Edouard Bamporiki wari uri muri uriya muhango yavuze ko umugore agomba kubahwa mu kazi ako ari ko kose akora.

Ngo imwe mu mpamvu ni uko ari we ufite inshingano yo  gutamika u Rwanda abana  b’ u Rwanda.

Bamporiki yagize ati: “ Umugore wo hambere, agaciro yagaruriwe n’Umukuru w’u Rwanda ndetse n’abagore bimanye u Rwanda byose bigaragaza kurerera u Rwanda no kugira u Rwanda dufite ubu, kuko abagore bafite inshingano ikomeye yo gutamika abana u Rwanda.”

Mu muhango wo gutangiza ririya huriro ryabaye ku nshuro ya 11, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yabwiye abari mu cyumba cy’inama kinini cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru  ko ririya huriro riba rigamije guteza imbere ubunyamwuga bw’abapolisikazi no kuzamura imikorere mu kazi kabo ka buri munsi.

Kugeza ubu 22% by’abapolisi b’u Rwanda ni abagore.

Abapolisikazi b’u Rwanda ni abo kubahwa…

ACP Rose Muhisoni

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umubyeyi w’umugore, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashimye uruhare rw’abapolisikazi b’abagore mu kubungabunga umutekano haba mu Rwanda n’ahandi boherejwe  mu mahanga.

Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter aho Polisi yanditse iti: “ Umunsi mwiza ku ba Mama bakora muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’ababyeyi babyaye abakobwa nabo bagahitamo gukora akazi ka gipolisi. Muri ab’agaciro kanini.”

Ubutumwa Polisi yahaye ababyeyi b’abagore bayikorera n’ababibarutse bwatambutse tariki 09, Gicurasi, uyu ukaba ari umunsi ngarukamwaka abatuye Isi bazirikana akamaro k’ababyeyi b’abagore haba mu kurera abo bibarutse no ku iterambere ry’abatuye Isi muri rusange.

N’ubwo akazi ko gucunga umutekano gasaba imbaraga z’umubiri n’iz’ubwonko, abapolisikazi b’ababyeyi mu Rwanda bagakorana ubwitange kandi inshingano zabo nk’aba ‘mama’ ntizibangamire iz’akazi ka gipolisi.

Muri Polisi y’u Rwanda abapolisikazi bafite inshingano nyinshi kandi kubera akazi bakora byatumye bahabwa amapeti makuru.

Perezida Paul Kagame aherutse kugira Madamu Jeanne Chantal Ujeneza  Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari (DIGP/AF).

Siwe wenyine ufite umwanya ukomeye mu babyeyi b’abagore bari muri Polisi y’u Rwanda kuko hari na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Muhisoni akaba ari Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye( Gender).

Hari kandi Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, akaba ari umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

ACP Teddy Ruyenzi

ACP Ruyenzi kandi yigeze kuyobora abapolisi mu butumwa butandukanye batumwemo hanze y’u Rwanda nka Haïti n’ahandi.

Undi mubyeyi wahoze akora muri rumwe mu nzego nkuru za Polisi y’u Rwanda ni ACP Lynder Nkuranga ubu akaba ari umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza ryo hanze y’u Rwanda mu kigo gishinzwe iperereza n’umutekano, National Intelligence and Security Services( NISS).

ACP Lynder Nkuranga
TAGGED:AbagoreAbapolisikaziBamporikifeaturedFelix NamuhoranyePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ntabwo Tugiye Kuvuga Ngo Utubari Twose Twafunguwe: Minisitiri Gatabazi Yasobanuye Ibizagenderwaho
Next Article U Rwanda n’u Burundi Byaganiriye Ku Rugendo Rwo Kuzahura Umubano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?