Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umuraperi Dr. Dre Yahawe Inyenyeri Kubera Akamaro Ke Muri Hip Hop
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Umuraperi Dr. Dre Yahawe Inyenyeri Kubera Akamaro Ke Muri Hip Hop

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2024 3:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubusanzwe yitwa Andre Romelle Young, akaba  umuraperi w’icyamamare ku isi hose ndetse utunganya n’umuziki.

Itangazamakuru ryo muri Amerika rivuga ko uyu mugabo yahawe inyenyeri yo kumushimira akamaro yagiriye bagenzi be bakora injyana ya Rap.

Ni inyenyeri ku rwego rw’icyubahiro muri Hollywood Walk Of Fame, ikaba ibaye iya 2775.

Iby’uko ahawe iyi nyenyeri byatangarijwe mu gitaramo cy’undi muraperi w’Umwirabura nawe uri mu babimazemo igihe witwa Snoop Dogg.

Snopp yamushimiye ko yamubereye inshuti mu gihe cyose amaze mu muziki.

Yatangiye gukorana na Dr. Dre mu mwaka wa 1991.

Ubwo yafataga ijambo yagize ati: “Ndashaka kubanza kwishima ubwange kuba narumviye Dre mu myaka yashize ngatuma ambera umwarimu, umujyanama, umuvandimwe, umurinzi  cyane cyane akaba inshuti nziza”.

Dr. Dre yavuze ko atigeze atekereza ko umunsi nk’uyu uzabaho.

Ati: “Nakuriye muri Compton, sinigeze ntekereza ko umunsi umwe nanjye nzaba mfite inyenyeri impagarariye, ndi kumwe na zimwe mu ntwari zanjye zo mu bwana”.

Dr Dre wari ugaragiwe kandi n’abo afata nk’abana yabyaye muri muzika barimo abaraperi bakomeye nka  Eminem na 50 Cent yavuze ko yahisemo gushyira imbaraga ze mu njyana ya Hip Hop kugira ngo  abikore kinyamwuga, bimubesheho kandi afashe n’abandi kubigeraho.

Ubusanzwe uyu mugabo yavukiye muri Compton muri California, USA, icyo gihe hari taliki 18, Gashyantare, 1965.

U Rwanda rwari rumaze imyaka itatu rubonye ubwigenge.

Mu mwaka wa 1992 nibwo yakoze kandi atangaza alubumu ya mbere yakozwe n’ikigo Death Row Records.

Mu mwaka wakurikiyeho ni ukuvuga uwa 1993 yabaye umwe mu bahanzi bagurishije cyane ibihangano byabo muri Amerika.

Imwe mu ndirimbo zari ziyigize harimo  ‘Let Me Ride’, yamuhesheje igihembo muri Grammy Awards nk’indirimbo yayoboye izindi mu njyana ya Hip Hop.

Nyuma yakoze n’izindi alubumu zirimo Dr Dre Presents, The Aftermath mu mwaka wa  1996 na The Chronic  mu mwaka wa 2001 yasohotse mu Ugushyingo, 1999.

View this post on Instagram

A post shared by Night Time Accra (@night_time_accra)

Mu  mwaka wa 1996, yatangije inzu ye ifasha abahanzi ya ‘Aftermath Entertainment’, iza kugira uruhare rukomeye mu kuvumbura impano z’abaraperi bakomeye ku isi, barimo ibyamamare Eminem, 50 Cent, Kendrick Lamar na Anderson Paak.

Dr Dre afite kandi ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye byiganjemo iby’amajwi (audio products), bukorerwa mu kigo yashinze cya Beats Electronic, benshi bazi nka Beat By Dre.

Hari na filime yakinnye zirimo Set It Off, The Wash na Training Day.

Kuri ubu[ 2024] afite ibihembo bitandatu yegukanye mu bisumba ibindi mu muziki ku isi bya Grammy Award, harimo icya Producer mwiza w’umwaka.

Amakuru atangazwa na Forbes Magazine avuga ko uyu mwirabura wo muri Amerika afite umutungo wa miliyoni $600.

Ikindi ni uko afite abana icyenda barimo abahungu bane n’abakobwa batanu yabwiye ku bagore batandatu.

Mu 2022, Dr. Dre afatanyije na Snoop Dogg, Mary J. Blige, 50 Cent, Eminem ndetse na Kendrick Lamar, basusurukije abitabiriye igitaramo cya Halftime Show giherekeza umukino wa nyuma wa Super Bowl cyabereye muri stade ya  Sofi Stadium muri Leta ya California.

TAGGED:AmerikaIgihemboUmuraperi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwangombwa Yatangaje Umuti Uri Kuvugutirwa SACCOs
Next Article Uwari Uherutse Gushingwa Kuyobora Ingabo Muri Kivu Ya Ruguru Yahamagajwe Igitaraganya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?