Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umurundi Uyobora Ingabo Za AMISOM Yashimiwe Imiyoborere Myiza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umurundi Uyobora Ingabo Za AMISOM Yashimiwe Imiyoborere Myiza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2021 10:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Lt Gen Diomède Ndegeya usanzwe uyobora ingabo z’Afurika zagiye kugarura ubutumwa muri Somalia ari kumwe n’umwungirije ushinzwe ibikorwa Major Gen Gerbi Kebede Regassa bambitswe imidari y’ishimwe y’uko bayobora ziriya ngabo.

Imidari bahawe ni iyitwa African Union service medals & certificates.

Bashimiwe uruhare bagize mu kuba amahoro ari kugaruka gahoro gahoro muri Somalia.

Lt Gen Ndegeya yigeze kuba Umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’u Burundi zitwa  Force de Défense Nationale du Burundi (FDNB).

Maj Gen Kebede we akomoka muri Ethiopia, mu ngabo za kiriya gihugu zitwa Ethiopia National Defence Forces.

AMISOM yashinzwe mu mwaka wa 2007 hagamijwe gufasha Guverinoma ya Mogadishu kubaka inzego z’umutekano za Somalia kugira ngo zishobore kubumbatira umutekano wayo.

Somalia ni igihugu kimaze imyaka myinshi mu ntambara nyuma y’ibibazo byabaye yo nyuma yo y’ikurwaho rya Gen Mohamed Farrah Aidid

Muri iki gihe Somalia ihanganye n’abarwanyi bo mu mutwe wa al-Shabab.

Ubutumwa bwa AMISOM biteganyijwe ko buzarangira tariki 31, Ukuboza, 2021.

Mu mpera z’umwaka wa 2017, abasirikare ba AMISOM batangiye kugabanywa, bikorwa nyuma y’uko byemejwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Ingabo za AMISOM zigizwe n’abasirikare baturutse mu bihugu bya Uganda, Burundi, Ethiopia, Djibouti na Kenya.

Uganda ikorera mu gace kitwa Sector 1, karimo ibice bya Banadir n’ahitwa Lower Shabelle.

Ingabo za Kenya zo zikorera muri Sector 2, mu bice bya  Lower na Middle Jubba.

Ethiopia yo ikorera muri Sector 3 igizwe n’uduce twa Bay, Bakool na Gedo.

Iza Djibouti zo ziri mu gace kitwa Sector 4 ihuza ibice bya Hiiraa na Galgaduud mu gihe Abarundi bo barinda agace kitwa Sector 5 kari ahitwa Middle Shabelle.

TAGGED:AfurikaBurundifeaturedIngaboSomaliaUgandaUmugaba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igice Cya III: Kuki Uganda Yanduranya? Kuki Isuzugura U Rwanda?
Next Article I Goma Hari Imyigaragambyo Ikomeye…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?