Lt Gen Diomède Ndegeya usanzwe uyobora ingabo z’Afurika zagiye kugarura ubutumwa muri Somalia ari kumwe n’umwungirije ushinzwe ibikorwa Major Gen Gerbi Kebede Regassa bambitswe imidari y’ishimwe y’uko bayobora ziriya ngabo.
Imidari bahawe ni iyitwa African Union service medals & certificates.
Bashimiwe uruhare bagize mu kuba amahoro ari kugaruka gahoro gahoro muri Somalia.
Lt Gen Ndegeya yigeze kuba Umugaba mukuru wungirije w’ingabo z’u Burundi zitwa Force de Défense Nationale du Burundi (FDNB).
Maj Gen Kebede we akomoka muri Ethiopia, mu ngabo za kiriya gihugu zitwa Ethiopia National Defence Forces.
AMISOM yashinzwe mu mwaka wa 2007 hagamijwe gufasha Guverinoma ya Mogadishu kubaka inzego z’umutekano za Somalia kugira ngo zishobore kubumbatira umutekano wayo.
Somalia ni igihugu kimaze imyaka myinshi mu ntambara nyuma y’ibibazo byabaye yo nyuma yo y’ikurwaho rya Gen Mohamed Farrah Aidid
Muri iki gihe Somalia ihanganye n’abarwanyi bo mu mutwe wa al-Shabab.
Ubutumwa bwa AMISOM biteganyijwe ko buzarangira tariki 31, Ukuboza, 2021.
Mu mpera z’umwaka wa 2017, abasirikare ba AMISOM batangiye kugabanywa, bikorwa nyuma y’uko byemejwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.
Ingabo za AMISOM zigizwe n’abasirikare baturutse mu bihugu bya Uganda, Burundi, Ethiopia, Djibouti na Kenya.
Uganda ikorera mu gace kitwa Sector 1, karimo ibice bya Banadir n’ahitwa Lower Shabelle.
Ingabo za Kenya zo zikorera muri Sector 2, mu bice bya Lower na Middle Jubba.
Ethiopia yo ikorera muri Sector 3 igizwe n’uduce twa Bay, Bakool na Gedo.
Iza Djibouti zo ziri mu gace kitwa Sector 4 ihuza ibice bya Hiiraa na Galgaduud mu gihe Abarundi bo barinda agace kitwa Sector 5 kari ahitwa Middle Shabelle.