Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umurundi Yasimbuye Umunyarwanda K’Ubuyobozi Bwa EALA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Umurundi Yasimbuye Umunyarwanda K’Ubuyobozi Bwa EALA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2022 6:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Joseph Ntakarutimana ukomoka mu Burundi niwe  watorewe  kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EALA). Manda irangiye yayoborwaga n’Umunyarwanda Martin Ngoga .

Hon Ntakarutimana afite imyaka 60 y’amavuko, akaba  yaratanzwe  nk’umukandida n’ishyaka riri k’ubutegetsi mu Burundi ari ryo CNDD-FDD.

Agiye kuyobora EALA muri manda y’imyaka itanu.

Inteko yamutoye igizwe n’Abadepite 63 bagize EALA.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bose babanje gutorwa mu Nteko zishinga amategeko zo mu bihugu byabo, buri gihugu kikaba cyaratanze Abadepite icyenda(9).

EAC igizwe n’u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo,  Tanzania, Uganda, na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Ibyaraye bivuye muri ariya matora bivuga ko Ntakarutimana yatsinze ku  majwi  54 angana 85.7%  by’abatoye bose nk’uko bari 63.

Habaruwe amajwi 55, agera ku munani(8) aba impfabusa n’aho ijwi rimwe(1) n’aho rimwe ni ryo ritamutoye.

Bigitangira, Abadepite bane nibo bagaragaje ubushake bahatanira kuyobora EALA ariko batatu baturutse muri Sudani y’Epfo bakuyemo kandidatire zabo (candidature) mbere y’uko amatora atangira.

- Advertisement -

Abo ni Thoar Gideon Gatpa, Gai Deng na Leonardo Anne Itto.

Nyuma yo kwegukana intsinzi, Ntakarutimana yatangaje ko azaharanira ko EALA ishyira hamwe.

Yagize ati: “Inzozi zanjye ni uko twaba umuryango umwe.”

Hon Ntakarutimana avuga ko azaharanira ubwumvikane mubo ayobora hagamijwe imikorere ihamye

Iyi mvugo yumvikanisha ko mu mikorere ye azaharanira ko EALA isenyera umugozi umwe, abayigize ntibagirane urwikekwe rushobora gushingira ku bihugu baturutsemo bisanzwe bifitanye amakimbirane ya Politiki.

Yunzemo ati: “ Mfite umunezero uyu munsi ku bw’icyizere nagiriwe. Icyo tugomba gukora cyose , tuzagikora mu munezero, urukundo n’ubwubahane.”

Iyi Nteko agiye kuyobora irimo Abadepite bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bakaba ari ubwa mbere bahagarariye iki gihugu muri uyu muryango kubera ko ari nacyo gihugu kiwuherukamo vuba aha.

TAGGED:EALAfeaturedIntekoNgogaNtakarutimanaUmunyarwandaUmurundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Nyabarongo Hatoraguwe Imirambo Y’Abana
Next Article Abanyarwanda Barasabwa Kuzizihiza Iminsi Mikuru ‘Bari Maso’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?