Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umusaruro Mbumbe W’Abanyarwanda Uriyongera, Ibiribwa Bigahenda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Umusaruro Mbumbe W’Abanyarwanda Uriyongera, Ibiribwa Bigahenda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2023 6:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imibare yatangajwe n’Ikigo k’ibarurishamibere ivuga ko muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kuko ugereranyije n’uko byari bihagaze mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’imari w’umwaka ushize, ubu bwazamutseho 6.3%.

Nk’uko bisanzwe, urwego rwa serivisi rwihariye igice kinini kuko ari 45%, ariko urwego rw’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibihingwa ngangurarugo rwo ntirwigeze ruzamuka na gato kuko bwazamutse ku kigero cya 0.5%.

Umusaruro mbumbe urazamuka muri rusange ariko ubuhinzi bukadindira

N’ubwo ari uko bimeze, ibihingwa ngengabukungu byo byazamutseho 5% bitewe ahanini n’icyayi cyongereye umusaruro.

Icyayi cyareze cyane kinagurishwa hanze ariko ikawa irarumba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe umutungo wa Leta Richard Tushabe avuga ko muri rusange ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ariko urwego  rw’ubuhinzi bwo bugahura n’imbongamizi zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere n’ibindi biva ku mirerere y’ibibazo biri ku isi.

Richard Tushabe ubwo yasobanuraga iby’uko ubukungu buhagaze

Avuga ko mu rwego rwo gufasha abahinzi b’ibihingwa ngangurarugo kugera ku musaruro ufatika, Leta iri gukorana n’abikorera kugira ngo higwe uko kuhira imyaka iteye ku buso bukomatanyije byakongerwamo  byakorwa henshi.

Imvura ngo ntigomba guhora ari yo soko yonyine yo kweza kw’abahinzi b’Abanyarwanda.

Ku rundi ruhande, Tushabe avuga ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ‘Nkunganire’ ku bihingwa by’ibanze ari byo ibigori, ibirayi, isukari, umuceri n’ibindi.

Ubuhinzi bwazamutse ku kigero cya 27% n’aho inganda zizamukaho 20%.

Umusaruro mbumbe wose mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’imari ungana na miliyari Frw  3,970 mu gihe mu mwaka ushize mu gihe nk’iki wari miliyari Frw 3,282.

TAGGED:featuredIbiciroRwandaUbuhinziUmusaruro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana B’Abanyarwanda Bazatozwa Na Bayern Bamenyekanye
Next Article Nyarugenge: Inkongi Yabahombeje Miliyoni Frw 43
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?