Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda n’ubw’ingabo zarwo bwaraye bugejeje ku baturage ibyo abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari bamaze amezi atatu babubakira. Birimo inzu, amarerero, amavomo n’ibindi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga nibo bayoboye igikorwa cyo gutangiza icyo bise ukwezi kw’ibikorwa by’ingabo na Polisi mu baturage.
Ni nabo kandi baje kukigeza ku musozo, imbere y’abaturage n’ababayobora.
IGP Namuhoranye yari ari i Musanze n’aho Gen Muganga ari i Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Mu mezi atatu abanziriza umunsi wo kwibohora, ingabo na Polisi bakoze binshi mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Ibikorwa bakoze birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi, kubakira inzu imiryango itishoboye, kubaka ingo mbonezamikurire (ECD) no gutera inkunga amakoperative y’Imboni z’Impinduka.
Hubatswe ingo 15 z’imbonezamikurire zishyirwamo n’ibikoresho, inzu 31 zubakiwe imiryango itishoboye, ibiraro 13 mu rwego rwo kunoza imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage, hatangwa amatungo agera kuri 800, abaturage bagezwaho amazi meza n’ubwato bwashyikirijwe amakoperative atwara abantu n’ibintu mu mazi.
Mu gihe cy’amezi atatu ibyo bikorwa bimaze, abarwayi bagera ku bihumbi 72 bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu, barimo abarenga ibihumbi 12 babazwe, hanatangwa inkunga irenga miliyoni Frw 96 ku makoperative y’Imboni z’Impinduka.
Abitwa Imboni z’Impinduka ni urubyiruko rwanyuze mu bigo by’igororamuco rwibumbiye mu makoperative arufasha mu bikorwa byo kwiteza imbere, kwirinda gusubira mu ngeso mbi no kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Hatanzwe imodoka eshanu n’amapikipiki 25 ku mirenge n’utugari byahize abandi mu bikorwa by’indashyikirwa mu mutekano, isuku no kurwanya imirire mibi.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda (RNP) bashimira abaturage uruhare n’ubufatanye bagaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.
Ibikorwa byakorewe mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu ku bufatanye n’inzego z’ibanze, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora: Ubufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu Iterambere ry’u Rwanda.”