Joseph Habyarimana utuye mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi wamenyekanye muri 2016 mu Nama y’igihugu y’Umushyirano ubwo yasetsaga u Rwanda rwose binyuze mu ijambo yagejeje ku bari bawitabiriye harimo na Perezida Paul Kagame, aracyariho ndetse arashima ko aho atuye bateye imbere kurusha muri 2016.
Mu ijambo yagejeje ku bashyitsi basuye Akarere ka Rusizi bayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi, yavuze ko i Gikundamvura abaturage bateye imbere.
Yagize ati: “I Gikundamvura ubu twabonye amashanyarazi. Twaguze imashini zisya akawunga kandi turakanda ku gikuta amashanyarazi akaka.”
Uyu musaza yamenyekanye muri 2016 ubwo yatangaga igitekerezo cy’uburyo Perezida Kagame yatumye agace atuyemo gatera imbere.
Icyo gihe yavuze ko Gikundamvura bamaze igihe kirekire mu bujiji n’iterambere ricye k’uburyo babonye ‘katalepulari’( caterpillar) bagakuka umutima bagatumanaho ngo ‘muze murebe noneho ibibaye!’
Imvugo ye icyo gihe yasekeje abari muri Kigali Convention Center n’ahandi hose mu Rwanda bari bamukurikiye icyo gihe.
Icyo gihe yabwiye Umukuru w’igihugu n’abandi bari aho ko atuye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Kizura, Umurenge wa Gikundamvura muri Rusizi.
Kuri uyu wa Gatandatu nabwo yabwiye abashyitsi basuye aho atuye ko amajyambere bagezeho akomeje kuba mahire kandi ko noneho n’amashyanyarazi yaje bakaba bakanda ku gikuta amatara akaka.
Ikindi ngo ni uko ushatse gusesha amasaha abona icyuma kiyasya bityo ntabapfire ubusa.