Umushinwa ‘Yongeye’ Guca Agahigo Mu Baterura Ibiremereye

IMIKINO OLIMPIKI: Ni ku nshuro ya kabiri Umushinwa aciye agahigo ku isi ko guterura ibiremereye. Shi Zhiyong niwe waraye ubikoze, aterura ibilo 364 mu gihe umwaka mu mikino iheruka ya 2019 yari yateruye ibilo 363 mu mikino Olimpike.

Yegukanye umudari wa Zahabu mu gihe uwamukurikiye witwa Julio Ruben Mayora Pernia wabaye uwa kabiri yatsindiye umudari w’ubutare( silver) nyuma yo guterura ibilo 346.

Uwa gatatu yabaye Umunya Indonesia witwa Rahmat Erwin Abdullah wegukanye umudari wa Bronze nyuma yo guterura ibilo 342.

Shi yabwiye abanyamakuru ko intego ye itari iyo gutsinda gusa, ahubwo ko yari iyo ‘gukomeza’ guca agahigo ku isi.

- Advertisement -

Avuga ko yari amaze imyaka itanu ari byo yitegura kandi ngo ubwo yuriraga indege agiye i Tokyo nta kindi yari afie mu migambi ye uretse gukomeza guca agahigo asanganywe.

Uyu mushinwa aracyari muto kuko afite imyaka 27 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version